Imikino
Haruna Niyonzima wateye umugongo Rayon yongeye kwisanga muri AS Kigali
Yanditswe: Monday 16, Dec 2024

Haruna Niyonzima uheruka gutandukana na Rayon Sports, yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri AS Kigali asubiyemo ku nshuro ya gatatu.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Haruna yerekeje muri Gikundiro avuye muri Al Ta’awon yo muri Libya.
Ntabwo yatinze muri Murera kuko nyuma y’iminsi 52 gusa yahise atandukana na yo, avuga ko itubahirije amasezerano bari bagiranye.
Mu gihe imikino ibanza iri kugana ku musozo, AS Kigali yatangiye gutegura iyo kwishyura bityo yibikaho Haruna Niyonzima ugiye kuyikinira ku nshuro ya gatatu, nyuma ya 2019 ndetse na 2022.
Kugeza ku Munsi wa 13 wa Shampiyona, AS Kigali iri ku mwanya wa kane n’amanota 23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *