skol
fortebet

Haruna Niyonzima yabwiye amagambo yihariye umutoza w’Amavubi wongeye kumuhamagara

Yanditswe: Thursday 18, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi Haruna Niyonzima yashimiye umutoza Carlos Alos wongeye kumuhamagara mu ikipe y’Igihugu yitegura umukino wa Ethiopia mu gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2023.
Uyu mugabo umaze iminsi yitwara neza by’umwihariko mu mikino 3 ikipe ye ya AS Kigali yatsinzemo APR FC,yongeye gutekerezwaho nyuma y’aho atari yahamagawe Amavubi akina imikino 2 ya mbere mu gushaka itike ya AFCON 2023.
Aganira n’Itangzamakuru yagize ati "Gukina mu ikipe y’igihugu n’iby’agaciro no guhamagarwa (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Haruna Niyonzima yashimiye umutoza Carlos Alos wongeye kumuhamagara mu ikipe y’Igihugu yitegura umukino wa Ethiopia mu gushakisha itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2023.

Uyu mugabo umaze iminsi yitwara neza by’umwihariko mu mikino 3 ikipe ye ya AS Kigali yatsinzemo APR FC,yongeye gutekerezwaho nyuma y’aho atari yahamagawe Amavubi akina imikino 2 ya mbere mu gushaka itike ya AFCON 2023.

Aganira n’Itangzamakuru yagize ati "Gukina mu ikipe y’igihugu n’iby’agaciro no guhamagarwa n’iby’agaciro.Si no mu Rwanda gusa no ku isi yose buri mukinnyi wese yifuza gukina mu ikipe y’igihugu.Ku bwanjye ndashimira umutoza kuba yongeye kumpa icyo cyizere kuko njye n’ubundi nsanzwe ndi umukinnyi w’ikipe y’igihugu.

Nubwo imikino ishize ntigeze mpamagarwa ntabwo nigeze mbabara cyangwa ngo ndakare kuko umupira w’amaguru n’ibihe.Ntabwo byari ibihe byanjye gusa navuga ko ari iby’agaciro,ndabyishimiye kandi ndasaba n’Imana ko yazampa nkamufasha kuko niba nawe yampaye icyo cyizere nuko hari icyo yambonyemo.Nanjye nzagerageza kumuha ibyo nshoboye kandi nabihe igihugu cyanjye."

Uyu kapiteni w’ikipe y’igihugu yavuze ko yaganiriye n’umutoza Carlos Arlos rimwe ariko amushimira ko yamuhamagaye akamuha icyo cyizere.

Imikino ya CHAN 2023 izabera muri Algeria kuva kuwa 8 Mutarama kugeza kuwa 5 Gashyantare 2023 muri Algeria.

U Rwanda ruzakina na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma aho ikipe izatsinda izahita ikatisha itike.

Mu yandi makuru ari mu ikipe y’igihugu nuko mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, u Rwanda rwatomboye kubanza guhura na Libya rwakomeza rugakina na Mali mbere yo gukina ijonjora rya nyuma.

Imikino ya Libya vs Rwanda izaba mu kwezi kwa 9 n’ukwa 10 uyu mwaka wa 2022

Amakipe 7 azabona itike aziyongeraho Moroc bakine iri rushanwa muri Kamena 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa