Haruna Niyonzima wabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda yahakanye ibyo gusezera gukina umupira w’amaguru burundu.
Ibi Haruna Niyonzima w’imyaka 36 y’amavuko yabitangarije Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru aho yavuze ko atigeze asezera ruhago nubwo amaze umwaka n’igice nta kipe afite.
Yagize ati" Nubundi ntabwo nkina ariko nkuko mbivuga mfite uko natangiye kandi mfite uko nzasoza. Ikintu ntari nivugira cyangwa ngo mbyitangarize ni uko kiba kidahari.
Haruna Niyonzima yakomeje avuga ko igihe azatangariza isezera rye aribwo rizajya ku mugaragaro.
Ati"Umunsi nzafata gahunda yo kubitangaza bizajya ku mugaragaro."
Haruna yakiniye amakipe atandukanye arimo Etincelles FC yatangiriyemo iwabo mu Karere ka Rubavu mu 2006, Rayon Sports yagiye muri 2007, APR FC, Young Africans na Simba SC zo muri Tanzania ndetse na AS Kigali.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *