Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu “Amavubi” Niyonzima Haruna ukinira Al Ta’awon SC yo mu cyiciro cya Mbere muri Libya,yavuze ko AL Hilal Benghazi ari ikipe nziza ariko ikinika ndetse ko umukino wayo na Rayon Sports iyo ubera muri Libya amahirwe yari kuba ari 50% kuri 50% ku mpande zombi.
Uyu mugabo wakiniye Rayon Sports muri 2007-2008,yasuye iyi kipe ku kibuga cya Benina Martyrs International Stadium aho yakoreye imyitozo mu ijoro ryakeye
Nyuma y’imyitozo, Niyonzima yavuze ko Al Hilal SC ari ikipe ikinika, ndetse yumvaga ko amahirwe angana ku makipe yombi, ariko ubu ubwo umukino ubanza wajyanywe mu Rwanda, Rayon Sports yatsinda.
Ati “Ikipe yaje mu myanya itatu ya mbere nta mpamvu yo kuyisuzugura ariko icyo nzi ni uko ikinika. Ntabwo ndi Imana ngo mvuge uko byari kuzagenda hano ariko nkurikije uko nzi Rayon Sports byari kuzaba ari 50/50.”
Yakomeje agira ati “Ntabwo wakwishimira ko ikipe yatakaje amatike yayo iza inaha ariko nanone ifite amahirwe ko akazi kazabera i Kigali. Iyo urebye amateka ya Rayon Sports ndetse n’imikino yayo narebye ubushize mbona bishoboka ko yayikuramo [Al Hilal].”
Ku birebana n’amahirwe ya Rayon Sports yo kuba yatera mpaga Al-Hilal ikajya mu matsinda idakinnye, Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko hajemo ubumuntu mbere yo gutekereza kuri ruhago.
Ati “Umupira ubaho kuko turiho. Ntabwo abantu bagize ibyago nk’ibi, bagapfusha ababo bagusaba ko umukino wakwimurwa kandi ari abavandimwe muri n’aba-sportifs kimwe ngo ubibime. Uramutse ubikoze waba utari umuntu cyangwa se utekereze intsinzi ukibagirwa ababuze ubuzima.”
“Ibyago byabaye kuri aba bantu tugomba kumenya ko natwe bishobora kuzatubaho. Ibihe barimo buri wese yabijyamo kandi ibyo utakwifuza gukorerwa ntiwabikorera undi. Turiteguye kandi igihe nikigera tuzakina nk’uko CAF izaba yabigennye.”
Yongeyeho imyitozo ikomeza kubera i Benghazi mu gihe hari kurebwa niba hari uburyo bworoshye bwo gushaka indege yihuse isubiza ikipe i Kigali.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *