skol
fortebet

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa bukomeye abatarishimiye ko yahamagawe mu Mavubi amaze amezi 8 adakina

Yanditswe: Wednesday 05, Sep 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Haruna Niyonzima yavuze ko kuba yarahamagawe mu ikipe y’igihugu nubwo yahuye n’ibibazo muri Simba SC byatumye amara amezi 8 adakina abikwiriye ndetse yiteguye gusubiza abamushidikanyaho mu kibuga.

Sponsored Ad

Haruna wavuye muri Young Africans yerekeza muri mukeba wayo Simba SC mu mwaka ushize,yahuye n’imvune ikomeye yatumye amara amezi 8 adakina gusa yagiriwe icyizere n’umutoza Mashami Vincent wamuhamagaye mu Mavubi,bituma benshi bacika ururondogoro.

Amavubi ari mu myitozo ya nyuma yo kwitegura Cote d’Ivoire

Yagize ati “Guhamagarwa mu ikipe y’’igihugu ndabikwiriye niyo naba ndakina kuko hari icyo nafasha ikipe niyo ntaba ndi mu kibuga.Iyo umuntu ahuye n’ibibazo abamuri hafi nibo bamuha imbaraga zo gukomeza guhangana.Njye ndi umukinnyi simvuga byinshi,ibyanjye mbivugira mu kibuga.”

Haruna afite amahirwe menshi yo kubanza mu kibuga kuri uyu mukino wa kabiri wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa