Haruna Niyonzima yahishuye amagambo yamuvuzweho ubwo yagarukaga gukina mu Rwanda bikamugiraho ingaruka
Yanditswe: Saturday 10, Sep 2022
Haruna Niyonzima yahishuye ko magambo y’urucanetege yabwiwe ubwo yari avuye gukina muri Tanzania agarutse mu Rwanda yamugizeho ingaruka ariko na none akamutera imbaraga zo gukomera.
Nyuma y’imyaka 10 akina muri shampiyona ya Tanzania, muri 2021 nibwo yashimiwe na Yanga yakiniye igihe kinini maze agaruka mu Rwanda mu ikipe ya AS Kigali.
Kugaruka gukina mu Rwanda kwe benshi babifashe nko kuba ageze mu myaka ye ya nyuma y’urugendo rwe muri ruhago bamwe bemeza ko ashaje atagishoboye gukina.
Muri icyo gihe nibwo yagiye abazwa niba yaratangiye gutekereza kuba yahagarika umupira w’amaguru, bikajyana no kubazwa igihe azasezerera mu ikipe y’igihugu.
Abakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, kuri ubu bemeza ko Haruna ari umwe mu bakinnyi beza b’abanyarwanda bakina imbere mu gihugu bitwara neza kurusha n’abo bafite imyaka mike kumurusha.
Agaruka ku kintu cyamufashije kugaruka ku gasongero, Haruna yavuze ko yagowe cyane no kwakira amagambo yagiye amuvugwaho ari nabyo byatumye atinda kugaruka mu bihe bye cyane ko ngo uburozi bubi ari ururimi, gusa ashimira Imana ko yabashije kubirenga.
Ati “Nari maze imyaka 10 hanze y’igihugu cyanjye, kugaruka, amagambo y’abantu aragarutse kubera ko ananiwe, arashaje ibintu byinshi namwe mwajyaga mubyumva, ntabwo byari guhita binyorohera guhita nza nkagendera kuri icyo gitutu, amagambo y’abantu urabizi buriya nkunda kubivuga nta burozi bwa mbere bubi nk’ururimi rw’umuntu ariko ndashimira Imana ntabwo nacitse intege, ndakora, umupira w’amaguru ni ugukora n’ikinyabupfura.”
Yakomeje kandi avuga ko hari intego yihaye niyo yakina umwaka umwe cyangwa 2 ariko agomba kuzasoza neza ari yo mpamvu arimo gukora cyane.
Ati “Hari intego nihaye kabone nubwo nakina umwaka umwe cyangwa ibiri nkareka umupira ariko ndi gukora cyane, ndikoresha imyitozo ku giti cyanjye kugira ngo n’ejo niyo navuga ngo ndahagaritse nzahagarike mu cyubahiro kuko n’ubundi ababizi barabizi.”
Haruna Niyonzima yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere 2005 akinira Etincelles, 2006 yerekeza muri Rayon Sports, 2007 yakiniye APR FC yavuyemo 2011 yerekeza muri Yanga muri Tanzania yakiniye kugeza 2017 ubwo yasinyiraga Simba SC akayikinira imyaka 2, 2019 yaje muri AS Kigali ayikkinira amezi 6 ahita asubira muri Tanzania yakinnye umwaka n’igice muri Yanga maze mu mpeshyi ya 2021 agaruka mu Rwanda muri AS Kigali akinira kugeza uyu munsi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *