skol
fortebet

Haruna Niyonzima yasheshe amasezerano na Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 07, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’iminsi 52 ,Ikipe ya Rayon Sports na Haruna Niyonzima bemeranyije gutandukana ku bwumvikane bitewe nuko ikipe itubahirije ibiri mu masezerano.

Sponsored Ad

Tariki 16 Nyakanga 2024, ni bwo Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports nyuma y’imyaka 17, asinya amasezerano y’umwaka umwe.
Itandaro yo gutandukana hagati y’impande zombi yatewe nuko ikipe ya Rayon Sports itubahirije ibikubiye mu masezerano birimo amafaranga yagombaga guhabwa Haruna Niyonzima nkuko amasezerano abivuga.
Ibi byatumye Haruna ahitamo guhagarika imyitozo ndetse ntiyagaragaye ku mukino Gikundiro yanganyijemo n’Amagaju FC ibitego 2-2 ku wa Gatanu tariki 23 Kanama 2024.
Amakuru avuga ko Haruna Niyonzima yahawe isezerano inshuro ebyiri ko agomba kubona amafaranga ye, ariko ntibyubahirizwa birangira ahagaritse gukora imyitozo muri iyi kipe.
Haruna Niyonzima atandukanye na Rayon Sports ayikiniye umukino umwe gusa muri shampiyona banganyijemo na Marines FC ubusa ku busa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa