skol
Kigali
Fortebet

Hashyizweho ibihano bikarishye ku mufana uzasambanira muri Qatar mu gikombe cy’isi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 June 2022

Leta ya Qatar yafashe umwanzuro ko nta mukinnyi cyangwa umufana uzaba wemerewe gutera akabariro n’uwo batashyingiranwe byemewe n’amategeko mu gikombe cy’isi.

Imibonano mpuzabitsina ku batarashyingiranwe ntiyemewe muri Qatar mu gihe cy’igikombe cy’isi cya 2022,uzabikora bizamuviramo igifungo cy’imyaka irindwi.

Ni ku nshuro ya mbere Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri iki gihugu, bivuze ko hari itandukaniro ry’umuco abafana benshi bazagorwa no kubahiriza.

Komite y’ikirenga ya Qatar mu itangazo ryayo yavuze ko "Qatar ari igihugu gifite amahame kigenderaho kandi ko abantu bagaragarizanya urukundo mu bundi buryo atari ugukora imibonano mpuzabitsina".

Ikinyamakuru Daily Star kiratangaza ko hari impungenge zifitwe n’abashinzwe umutekano mu Bwongereza ko bishoboka ko abafana b’Abongereza bashobora kuzahabwa ibihano bikaze kubera gukora ibintu batatekereje kabiri.

Amakuru aturuka mu gipolisi yatangarije Daily Star ati: "Imibonano mpuzabitsina ntabwo yemewe, keretse abazaza nk’itsinda ry’umugabo n’umugore."

"Nta gushidikanya ko nta busambanyi mu ijoro buzaba muri iri rushanwa. Nta birori rwose bizabaho.

"Umuntu wese akwiriye kubyirinda, keretse niba ashaka kujya muri gereza.

"Muri rusange, mu gikombe cy’isi cy’uyu mwaka birabujijwe guhuza ibitsina. Abafana bakwiriye kwitegura."

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Chelsea na Liverpool ntabwo zanyuze abafana bazo ku munsi wa mbere wa...

Darwin Nunez yavuye ku ntebe y’abasimbura arokora Liverpool yari yahagamwe...
6 August 2022 0

APR FC yerekanye abakinnyi 6 yaguze muri uyu mwaka w’imikino

Kuri uyu wa Gatandatu,Ikipe ya APR FC yeretse abakunzi bayo, abakinnyi...
6 August 2022 0

Arsenal yatangiriye mu bicu shampiyona y’Ubwongereza

Umutoza Mikel Arteta yavuze ko ikipe ye ya Arsenal "ifite inzara "nyuma yo...
6 August 2022 0

Umukinnyi mpuzamahanga Rayon Sports yaguze yageze mu Rwanda

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi, Mbirizi Eric ukina hagati yageze mu...
4 August 2022 0

Vinicius Jr yahishuye impamvu ikomeye abanya Brazil bakiri bato bose barota...

Umukinnyi usatira aca ku ruhande ukomoka muri Brazil,Vinicius Jr, watsinze...
4 August 2022 0

Kagere Meddie yarekuwe na Simba SC ahita asamirwa hejuru n’indi kipe yo muri...

Nyuma y’imyaka 4 akinira Simba SC muri Tanzania, Meddie Kagere...
4 August 2022 0