Hashyizweho impinduka 4 zikomeye mu gutora umukinnyi wegukana Ballon d’Or
Yanditswe: Saturday 12, Mar 2022
Ikinyamakuru cyo mu Bufaransa,FRANCE FOOTBALL cyatangaje impinduka enye z’ingenzi mu gutora abazegukana ibihembo bya Ballon d’Or bitaha.
Ubusanzwe,iki kinyamakuru gitanga Ballon d’Or ku bagabo n’abagore na Kopa Trophy ihabwa umukinnyi mwiza uri munsi yimyaka 21 na Yashin Trophy,Igikombe cy’umuzamu mwiza - batorwaga n’aba capitaine, abatoza n’abanyamakuru.
Ballon d’or yatangiye gutangwa kuva 1956 - ariko ubu abayiteguye bahisemo kugira ibyo bahindura.
Impinduka zizatangira gukurikizwa (…)

Impinduka zizatangira gukurikizwa mu matora guhera muri 2022:
Impinduka kuva ku gutora hagendewe ku myaka ahubwo hakagenderwa ku mwaka w’imikino: ibyemezo noneho bizajya bishingira ku kuntu umukinnyi yitwaye mu mwaka w’imikino utangira muri Kanama kugeza Nyakanga undi mwaka, aho kuba kuva muri Mutarama-Ukuboza.Bivuze ko igikombe cy’isi kizaba muri mu mpera za 2022 kizabarwa mu mwaka w’imikino 2022/2023.
Guhindura abashyizwe ku rutonde: Ambasaderi wa Ballon d’or, Didier Drogba hamwe n’abanyamakuru ba hafi nibo batoranyije abakinnyi bagombaga kuvamo utsinda mu mwaka ushize,nibo bazagira uruhare mu guhitamo abakandida batoranijwe,barimo 30 ku gihembo nyamukuru na 20 ku mukinnyi ukiri muto n’igihembo cy’umunyezamu mwiza.
Impinduka ku mubare w’abantu batora: Umwaka ushize abahagarariye ibihugu 170 bitabiriye iki gikorwa, ariko guhera ubu ibihugu 100 bya mbere gusa ku rutonde rwa FIFA - na 50 bya mbere mu mupira w’amaguru w’abagore nibo gusa bazatora.
Ibi bivuze ko abanyamakuru bo mu Rwanda n’abatoza batazajya bagira amahirwe yo gutora, keretse igihe Amavubi y’u Rwanda azagera mu myanya 100 ya mbere ku rutonde rwa FIFA.
Impinduka ku bigenderwaho:Kuko ari igihembo cy’umuntu ku giti cye, abatora basabwa kwibanda ku bikorwa by’abakinnyi ku giti cyabo kurusha uko amakipe yabo yitwaye,gukina neza [Fair Play] no gutanga urugero rwiza nabyo bizahabwa agaciro.
France Football yakoze izi mpinduka nyuma y’ukutavugwaho rumwe kwabayeho ubwo hatangwaga Ballon d’Or ya 2021.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *