skol
fortebet

Hasohotse indirimbo y’ubuhariza y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar [Video]

Yanditswe: Saturday 02, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Harabura amezi make ngo imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar itangire. Tombola y’uko amakipe azahura yabaye kuri uyu wa Gatanu ndetse amashusho y’indirimbo yemewe izakoreshwa muri iyi mikino yashyizwe ku rubuga rwa Youtube rwa FIFA.

Sponsored Ad

Iyi ndirimbo yaririmbwe n’abahanzi batatu harimo umuhanzi w’umunya-Amerika Trinidad Cardona uririmba injyana ya Pop, umunya-Nigeria Davido uririmba injyana ya Afropop, ndetse n’umuhanzikazi wo mu gihugu cya Qatar Aisha.

Ni indirimbo yitwa ‘Hayya Hayya’ bisobanura ‘Ni byiza twishyize hamwe’. Aya marushanwa azagaragaramo icyegeranyo cy’indirimbo nyinshi, hamwe n’abahanzi mpuzamahanga baririmba injyana z’umuziki zitandukanye, mu rwego rwo gushimisha abafana mu mpande zitandukanye z’Isi.

Ubu buryo bwatekerejweho kugira ngo habeho guhuza udushya ndetse n’umubano hagati y’abakunzi b’umupira w’amaguru, abakunzi ba muzika, abakinnyi, abahanzi, na ruhago hamwe n’indirimbo zikundwa.

Amashusho y’indirimbo agaragaza abahanzi baririmbana ibyishimo hamwe n’ababyinnyi ndetse igaragaramo amashusho ya bimwe mu bihe byiza bigaragaza urukundo byaranze imikino y’igikombe cy’Isi yagiye iba mu myaka yashize.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri FIFA, Kay Madati, yavuze ko guhuriza hamwe amajwi ya Amerika, Afurika ndetse no mu Burasirazua bwo Hagati ari ikimenyetso kigaragaza uburyo abakunzi ba muzika na ruhago buhuza Isi.

FIFA yatangaje ko izindi ndirimbo zizaba ziri mu njyana zitandukanye, ubwo iyi mikino izagenda yegereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa