Hatangajwe uko Pele ameze nyuma yo kujyanwa mu bitaro igitaraganya
Yanditswe: Thursday 01, Dec 2022
Raporo y’abaganga ivuga ko umunyabigwi mu mupira w’amaguru Pele ameze "ameze neza" kandi ko ibice by’umubiri we biri gukora neza.
Ku munsi w’ejo nibwo uyu munya Brazil yajyanywe mu bitaro i Sao Paulo ameze nabi aho bivugwa ko akiri guhangana na kanseri.
Amakuru yavugaga ko ari guhangana no kubyimba k’umubiri we.
Umukobwa we,Kely Nasicmento,yemeje ko uyu musaza yajyanwe kwa muganga gusa yongeraho ko bitari biteye impungenge ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita.
Amakuru ava muri Brazil (…)

Amakuru ava muri Brazil avuga ko Pele amezeneza ndetse ko atigeze ajyanwa mu cyumba cy’indembe mu bitaro bya Albert Einstein mu mujyi wa Sao Paulo.
Itangazo ryahawe itangazamakuru rya Brazil rigira riti "Nyuma y’igenzura ry’abaganga,yajyanwe mu cyumba rusange,hatabayeho kujyanwa mu ndembe."
Ku wa kabiri,nibwo uyu musaza w’imyaka 82 yajyanywe mu bitaro n’umugore we Marcia Aoki w’imyaka 56, n’umwitaho.
Uyu munyabigwi ahora mu bitaro nyuma yo kubagwa kugira ngo akurwe ikibyimba mu nda ye umwaka ushize.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *