skol
fortebet

Hategekimana Bonheur yasabye imbabazi nyuma yo gushyamirana n’umutoza

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Saturday 19, Aug 2023

Hategekimana Bonheur yasabye imbabazi nyuma yo gushyamirana n'umutoza

Sponsored Ad

skol

Umunyezamu wa Rayon Sports, Hategekimana Bonheur yasabiye imbabazi kubera imyitwarire idahwitse yo gushyamirana n’umutoza we Yamen Zelfani.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu yagaragaye ashaka kurwana n’uyu mutoza w’umunya Tunisia,nyuma y’umukino wa Shampiyona, Rayon Sports yatsinzemo Gasogi Utd ibitego 2-1.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,uyu muzamu wa Rayon Sports yagaragaye ashaka kurwana n’umutoza we ndetse batukana ibitutsi bibi cyane.

Uyu Bonheur bisa nk’aho atishimiye kwinjizwa igitego ku munota wa 90 w’umukino cyaturutse kuri penaliti yakozwe na Serumogo Ally,ikinjizwa na Malipangu.

Aba bombi bagaragaye basumirana hafi no kurwana gusa bagenzi babo babajya hagati ariko batukanaga ku babyeyi.

Bonheur yafashwe n’abarimo Mitima Isaac nyuma haza Mvuyekure Emmanuel n’umutoza wungirije ukoresha imyitozo.

Nyuma y’umukino,Umutoza wa Rayon Sports,Yamen Zelfani,yatangaje ko ibyabaye byatewe nuko Bonheur akunda gutsinda cyane ndetse yarakajwe n’igitego yinjijwe bamukosora agashwana.

Yagize ati "Byarangiye .Bonheur ahora ashaka gutsinda buri gihe.Igitego yatsinzwe cyatumye ashwana na mugenzi we sinabyishimira.Byarangiye."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa