skol

Hategekimana Gangi arashyingurwa uyu munsi

Yanditswe: Friday 17, Nov 2017

• Gangi arashyingurwa uyu munsi saa munani
• Gangi yitabye Imana ku wa Gatatu w’iki cyumweru
•Gangi arashyingurwa iwabo mu murenge wa Nyakiliba akarere ka Rubavu

Uwahoze akinira ikipe y’igihugu Amavubi ndetse wananyuze mu makipe hafi ya yose hano mu Rwanda Hategekimana Bonavanture Gangi arashyingurwa uyu munsi ku irimbi rya Nyakiliba mu Karere ka Rubavu.

Uyu mugabo witabye Imana ku wa Gatatu taliki ya 15 Ugushyingo 2017 mu bitaro bya Kabutare,yagombaga gushyingurwa ku munsi w’ejo ariko kubera ko umurambo we watinze kugera aho avuka uyu muhango wimurirwa uyu munsi saa munani z’amanywa.
Hategekimana Bonaventure Gangi yapfuye ijoro rimwe n’uwari umutoza wungirije muri Rayon Sports Ndikumana Hamad Katauti mu ijoro ryo ku wa kabiri taliki ya 15 Ugushyingo 2017.

Uwahoze ari umugore wa Hategekimana Bonaventure babyaranye abana 3 wiberaga mu gihugu cya Uganda nawe yaje kumushyingura.

Hategekimana Bonaventure Gangi, yari amaranye igihe ikibazo cy’uburwayi.Ubu burwayi bwamufashe mu mpera za 2016 aho bwatangiye ari ikibyimba cyamufashe ku ijosi barakibaga, ndetse ubwo burwayi bukaba ari nabwo bwatumye tariki 2 Gashyantare 2017 atangaza ko ahagaritse umupira w’amaguru.

Gangi yakiniye amakipe menshi mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports, ATRACO FC, Etincelles, Marines, Espoir, Muhanga ndetse na Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa