skol
fortebet

Hategekimana Gangi yitabye Imana kuri uyu wa kabiri

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2017

Sponsored Ad

• Hategekimana Bonaventure yitabye Imana azize uburwayi
• Hategekimana yapfuye kuri uyu wa kabiri mu bitaro bya CHUB

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu makipe akomeye mu Rwanda nka Rayon Sports, APR FC,n’andi menshi mu Rwanda Hategekimana Bonaventure uzwi nka Gangi yitabye Imana ku munsi w’ejo mu Bitaro by’ I Butare bizwi nko ku Kabutare azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Uyu myugariro wazengurutse mu makipe hafi ya yose mu Rwanda,yari amaze iminsi arwaye bikomeye none ubu burwayi birangiye bumwivuganye.

Uyu mugabo mbere y’uko arwara yari yaramaze kumvikana n’ikipe ya Musanze FC kuyikinira,ariko ntibyakunze kuko ubwo yiteguraga gutangira imyitozo yahise afatwa n’indwara ikomeye yamuhitanye ku munsi w’ejo taliki ya 14 Ugushyingo 2017.

Gangi yatangiye umupira w’amaguru mu mwaka wa 1999 ubwo yakinaga mu ikipe ya APR FC yamazemo igihe agenda azenguruka amakipe atandukanye ndetse yanahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Nkuko mushiki wa Gangi Uwamahoro Liliane yabitangarije Radio Rwanda,Gangi yapfuye ku i saa munani z’ijoro abibwiwe n’abaganga bo kuri ibi bitaro bya Kabutare.

Urupfu rwa Gangi rukurikiwe n’undi mukinnyi ukomeye Ndikumana Hamad Katauti nawe witabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ndetse aba bombi bahuriye ku kuba bari ba myugariro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa