skol
fortebet

Havuzwe iki? Dore icyo bamwe mu bantu bafite amazina azwi bagiye bavuga ku kuba ikipe ya PSG yatwaye Igikombe cya UEFA CHAMPIONS LEAGUE

Yanditswe: Sunday 01, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye ikipe ya Paris Saint Germain yaraye itwaye igikombe cya UEFA CHAMPIONS LEAGUE itsinze yandagaje ikipe ya Inter Milan ibitego 5-0, ni umukino wazamuye amarangamutima ya bantu batandukanye ndetse abenshi bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bagiye berekana imbamutima zabo kuri iyi nstinzi ya PSG. Muri iyi nkuru mutwemerere turebere hamwe icyo bamwe mu bantu bafite amazina azwi ku rwego mpuzamahanga bagiye batangaza.

Sponsored Ad

1. Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye ikipe ya Paris Saint Germain ku kuba yegukanye igikombe cya UEFA CHAMPIONS League 2024/2025. Umukuru w’Igihugu yavuze ko PSG iteye ishema abakunzi bayo ndetse n’Abafatanyabikorwa bayo.

2. Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yifashishije urukuta rwe rwa X yavuze ko ari umunsi w’Instinzi ku ikipe ya PSG ndetse yongeraho ko abafaransa bose ibateye ishema.

3. Rutahizamu Kylian Mbappe wavuye muri iyi kipe mu mpeshyi ya 2024, na we abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko ari umunsi ukomeye ndetse ko ikipe ya PSG yatwaye igikombe ibikwiye.

4. Minisitiri wa Siporo mu Rwanda Madamu Nelly Mukazayire yifashishije urukuta rwe rwa X yagaragaje ko yishimiye iki gikombe cya Paris Saint Germain ndetse yongeraho ko iki ari ikibanziriza ibindi byinshi iyi kipe y’abanyamujyi izegukana.

5. Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye iyi kipe ku bwo gutwara iki gikombe.

6. Umunyarwenya Clapton Kibonge we yavuze ko umukino wanyuma utari ku rwego rwiza, agaragaza ko abafana basondetswe ku byo bari biteze.

7. Nyuma yuko PSG yegukanye igikombe cya UEFA CHAMPIONS League, umunara wa Eifel ubarizwa mu mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa wacanywemo amabara y’ikipe ya PSG.

8. Rutahizamu Neymar Jr wakiniye iyi kipe ya PSG nawe yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashimiye ikipe yahozemo kubwo kuba yegukanye iki gikombe.

9. Rurangiranwa Ronaldinho Gaucho wakiniye iyi kipe mu myaka y’i 2003 nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko byari ubukorikori kureba Ousman Dembele aconga agapira.

10. Paris Saint Germain yegukanye igikombe cya Uefa Champions League nyuma yo kwandagaza ikipe ya Inter Milan iyitsinze ibitego 5-0. Bikaba ari inshuro ya mbere mu mateka ya PSG ibashije kwegukana igikombe cy’amatwi manini.

UMUSOZO!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa