skol
fortebet

Henok Mulueberhane yegukanye agace ka 3 ka Tour du Rwanda afata umwenda w’umuhondo

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunya Eritrea Henok Mulueberhane niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2023 kavaga Huye berekeza I Musanze.
Aka gace karekare muri iri siganwa ryose Kari gafite ibirometero 199.5.
Uyu mukinnyi amaze gukoresha amasaha 11’20’59", akaba ahise yambara umwambaro w’umuhondo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo hakinwaga agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda, aho karangiye kegukanwe n’umunya-Eritrea, Henok Mulueberhane.
Uyu musore w’imyaka 23 ukinira ikipe ya Green (...)

Sponsored Ad

Umunya Eritrea Henok Mulueberhane niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda 2023 kavaga Huye berekeza I Musanze.

Aka gace karekare muri iri siganwa ryose Kari gafite ibirometero 199.5.

Uyu mukinnyi amaze gukoresha amasaha 11’20’59", akaba ahise yambara umwambaro w’umuhondo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, nibwo hakinwaga agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda, aho karangiye kegukanwe n’umunya-Eritrea, Henok Mulueberhane.

Uyu musore w’imyaka 23 ukinira ikipe ya Green Project–Bardiani–CSF–Faizanè yo mu Butaliyani, yahise anafata umwenda w’Umuhondo nk’uyoboye abandi ku rutonde rusange rw’isiganwa. Muhoza Eric wa Bike Aid ni we munyarwanda waje hafi, ku mwanya wa 9.

Henok yageze i Musanze amaze gukoresha amasaha atanu, iminota 13 n’amasegonda 37, ibihe yanganyije na Lecerf William Junior wa Soudal Quick-step.

Umunya-Ukraine Budiak Anatolii wa Terengganu Polygon yahageze ari uwa 3, nyuma y’amasegonda abiri, akurikirwa n’Umunya-Espagne Victor de la Parte wa TotalEnergies.

Muhoza Eric ukinira Bike Aid yo mu Budage ni we Munyarwanda wasoreje hafi, aba uwa 14 asizwe amasegonda 11 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda asigwa umunota n’amasegonda 15 ku mwanya wa 28.

Nsengimana Jean Bosco wegukanye amanota menshi mu kuzamuka imisozi kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare, yasoreje ku mwanya wa 34 yasizwe iminota itatu n’amasegonda 51.

Ethan Vernon wari wambaye umwambaro w’umuhondo yabaye uwa 61 yasizwe iminota 17 n’amasegonda 31 mu gihe Chris Froome yabaye uwa 22 yasizwe amasegonda 34.

Urutond rusange nyuma y’uduce dutatu ruyobowe na Henok Mulueberhane umaze gukoresha amasaha 11, iminota 22 n’amasegonda 59, anganya na Lecerf William Junior mu gihe bombi barusha Budiak Anatolii amasegonda abiri.

Umunyarwanda uri hafi ni Muhoza Eric wa 10, arushwa amasegonda 11.

Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Gatatu, tariki ya 22 Gashyantare, hakinwa Agace ka Kane kazahagurukira i Musanze kerekeza i Karongi ku ntera y’ibilometero 138,3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa