Henry yikomye Arteta: Umupira mwiza ntuhagije, dukeneye gutsinda
Yanditswe: Wednesday 28, May 2025

Umunyabigwi wa Arsenal Thierry Henry yanenze bikomeye umutoza Mikel Arteta kubera kudashobora kwegukana ibikombe, anagereranya Arsenal na manchester united.
Mu kiganiro aherutse gutanga Henry yavuze ko nubwo Arsenal igaragaza umupira mwiza igihe kigeze ngo ibi biherekezwe n’ibisubizo bifatika birimo ibikombe.
Ati “Nta bikombe biraza, tugomba gutangira kubigeraho. Icyo abakunzi ba Arsenal bakeneye si umupira mwiza gusa, bakeneye no kwishimira intsinzi
Yongeyeho ko nubwo Manchester United nayo itari mu bihe byiza yabashije kwegukana Europa League na FA Cup mu myaka yashize, ibintu Arsenal itarabasha gukora mu gihe cy’ubuyobozi bwa Arteta.
Ati “Reba uko Manchester United imeze, nta bwitange bwinshi tubona nk’ubwa Arsenal ariko baracyafite ibikombe bamaze kwegukana. Arteta afite ikipe ikomeye ariko igihe kirageze ngo abereke ko ashoboye kubyaza umusaruro iyo kipe.”
Thierry Henry asanzwe ari umwe mu bakinnyi bakomeye bakiniye Arsenal, akaba yarafashije iyi kipe kwegukana Premier League idatsinzwe muri 2003/04. Kuri we gutsinda ni umuco kandi Arteta agomba kubigaragaza bitari mu mvugo gusa, ahubwo no mu bikorwa.
Henry asanga iyi sezon cyangwa iyikurikiraho ari ingenzi cyane kuri Arteta kuko ari bwo hazamenyekana niba ari umutoza ushoboye gusohoza inshingano ku rwego rwo hejuru, cyangwa niba azasigara mu mateka nk’uwubatse ikipe nziza ariko itigeze igira icyo igeraho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *