skol
fortebet

Hey aracyafite icyizere cyo gusezerera Uganda

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey aratangaza ko nubwo yatsinzwe na Uganda ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’icyiciro cya nyuma mu gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN 2018 iteganyijwe kubera muri Kenya,bitararangira ko afite icyizere cyo kuba yakwitwara neza hano I Kigali agasezerera ikipe ya Uganda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino yavuze ko atarenganya abakinnyi be ko ikipe bahanganye yari ikomeye aboneraho gutangaza ko bagiye kwitegura neza ku buryo mu mukino uteganyijwe mu (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe y’igihugu Antoine Hey aratangaza ko nubwo yatsinzwe na Uganda ibitego 3-0 mu mukino ubanza w’icyiciro cya nyuma mu gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN 2018 iteganyijwe kubera muri Kenya,bitararangira ko afite icyizere cyo kuba yakwitwara neza hano I Kigali agasezerera ikipe ya Uganda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino yavuze ko atarenganya abakinnyi be ko ikipe bahanganye yari ikomeye aboneraho gutangaza ko bagiye kwitegura neza ku buryo mu mukino uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru azigaranzura aba baturanyi batwigaruriye muri ruhago.

Yagize ati “Twatsinzwe igitego cya 1 kuri Penaliti hakiri kare gusa n’icyemezo kitari gikwiye ku musifuzi.Twagerageje kugaruka mu mukino ariko abakinnyi banjye ntibashoboye kubikora nyuma yo gutsindwa.Tugiye gutegura umukino wo kwishyura neza uko dushoboye kose kuko ntabwo birarangira,hari igishobora kuba.”

Umutoza Antoine Hey ntabwo arashobora gutsinda umukino uwo ari wo wose utari uwa gicuti kuko mu mikino 4 amaze gukina yanganyije 2 atsindwa 2 gusa yashoboye gutsinda Sudani mu mukino wa gicuti ibitego 2-1.

Amavubi arasabwa gutsinda ibitego 4-0 kugira ngo ahite akomeza mu mikino ya CHAN gusa afite akazi katoroshye ko gusezerera Uganda imaze kwerekana ko ntawe uyihiga muri aka karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa