Hey yatangaje impamvu atajyanye Buteera Andrew mu mikino ya CECAFA
Yanditswe: Friday 01, Dec 2017
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko yahisemo kutajyana umukinnyi Buteera Andrew mu mikino ya CECAFA kubera gutinya ko yakongera kuvunika cyane ko amaze iminsi mike avuye mu mvune yatumye amara amezi arenga 9 adakina. Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo,umutoza w’ikipe y’igihugu Hey yatangaje ko yahisemo gusiga Buteera kubera ko atasubiramu bihe byiza cyane ko mu myitozo yakinaga ubona afite ubwoba bwo kongera kuvunika.
Yagize ati “Buteera yainnye imikino 6 (…)
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey yatangaje ko yahisemo kutajyana umukinnyi Buteera Andrew mu mikino ya CECAFA kubera gutinya ko yakongera kuvunika cyane ko amaze iminsi mike avuye mu mvune yatumye amara amezi arenga 9 adakina.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku munsi w’ejo,umutoza w’ikipe y’igihugu Hey yatangaje ko yahisemo gusiga Buteera kubera ko atasubiramu bihe byiza cyane ko mu myitozo yakinaga ubona afite ubwoba bwo kongera kuvunika.
Yagize ati “Buteera yainnye imikino 6 gusa nyuma y’igihe kirekire yamaze adakina.Twahisemo kumureka kuko twanze ko ahita yongera kugira imvune gusa ni umukinnyi mwiza tuzareba ko tuzamukoresha mu mikino ya CHAN.”
Buteera yahamagawe mu Mavubi nyuma yo kwitwara neza mu mukino wahuje APR FC na Mukura VS ndetse yaje nyuma y’aho umutoza Antoine Hey yari yamaze guhamagara abakinnyi 23 .
Abakinnyi 23 bitabiriye imikino ya CECAFA
Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) and Eric Ndayishimiye (Rayon Sports FC).
Ba myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).
Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).
Ba rutahizamu: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC).

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *