skol
fortebet

Hitimana Thierry yagizwe umutoza wa Simba SC nyuma yo kwirukanwa kwa Didier Gomes Da Rosa

Yanditswe: Tuesday 26, Oct 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umunyarwanda Thierry Hitimana ahawe by’agateganyo inshingano zo kuba umutoza mukuru wa Simba nyuma yo kwirukanwa kwa Didier Gomes wari umutoza mukuru.
Umutoza Didier Gomes Da Rosa, ufite ubwenegihugu bw’Ubufaransa na Portugal, yatandukanye n’ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania yinjiyemo kuwa 24 Mutarama 2021.
Uyu mutoza wazengurutse Afrika azamuwe na Rayon Sports,yatandukanye na Simba SC nyuma yo kunanirwa kugera mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League.
Gomes na Simba SC bakoze amakosa (...)

Gomes na Simba SC bakoze amakosa cyane basezererwa na Jwaneng Galaxy yo muri Botswana bari batsinze 2-0 mu mukino ubanza wabereye muri Botswana hanyuma uwo kwishyura iyi kipe inyagira Simba SC ibitego 3-1.Iyi Jwaneng yakomeje kubera ibitego byo hanze kuko bari banganyije 3-3.

Uyu mutoza asimbuwe n’Umunyarwanda Hitimana Thierry by’agateganyo cyane ko ariwe wari umwungirije.

Gomes Da Rosa, watoje Rayon Sports yo mu Rwanda akanayihesha igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2012-2013, yagejeje Simba SC muri 1/4 cy’irangiza cya TOTAL CFA Champions League 2020-2021 mu mwaka w’imikino ushize asezererwa na Kaiser Chiefs.

Gomes Da Rosa w’imyaka 52 y’amavuko, ni umwe mu batoza abakunda Rayon Sport batazibagirwa kuko uretse kubahesha igikombe cya shampiyona muri 2013 baherukaga mu myaka icyenda, yanahinduye isura y’iyo kipe mu mikinire, inatwara ibikombe bitandukanye byagiye bitegurwa imbere mu gihugu.

Uretse gutoza Rayon Sports,Gomes yatoje muri Cameroun aho yahesheje Coton Sport de Garoua igikombe mu mwaka wa 2014 na 2015, ndetse atoza Horoya muri Guinea,CS Constantine,Ismaily n’izindi.

Gomes Da Rosa yanagejeje Coton Sport de Garoua muri kimwe cya kabiri mu mikino y’igikombe cya Confederation Cup.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa