skol
fortebet

“Ibaze kumara icyumweru muri Maroc utunzwe na yawurute(yoghurt) na biswi.” Tubane James

Yanditswe: Friday 23, Dec 2016

Sponsored Ad

Myugaririro wa AS Kigali n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Tubane James, avuga ko kuva yatangira gukina yakinnye imikino imwe n’imwe ikamubabaza n’indi ikamushimisha, gusa akaba avuga ko umukino wamubabaje kuruta iyindi yose atazigera yibagirwa, ari uwo batsinzwemo na El Jadida yo muri Maroc akiri muri AS Kigali mbere, nyamara ngoyabatsinze itabarusha ahubwo ari uko bafashwe nabi babagaburira yawurute na biswi icyumweru cyose, hari mu mikino nyafurika(Confederation Cup.)
Hari mu mikino ya CAF (...)

Hari mu mikino ya CAF Confederation Cup ya 2014, aho ikipe ya AS Kigali yaje gusezererwa na El Jadida ya muri Maroc ku giteranyo cy’ibitego 3-1, dore ko umukino ubanza wari wabereye I Kigali AS Kigali yari yatsinze iyi kipe 1-0, umukino wo kwishyura El Jadida ikaza kubatsinda 3-0, ibintu Tubane avuga ko itabatsinze kuko yabarushije ahubwo byatewe n’uko bari babayeho hariya muri Maroc.

Tubane James aganira na Umuryango.rw, yatangaje ko uwo mukino ari wo wamubabaje mu buzima bwe kuko iyo kipe yabatsinze itabarusha, ahubwo byatewe n’uburyo yabafashe, kuko ngo igihe cyose bamazeyo babagaburiye yawurute na biswi gusa, wari umukino wari kubafasha kwandika amateka kuko iyo bawutsinda bari guhita berekeza mu matsinda y’iyi mikino ibituntu bitakozwe n’indi kipe mu Rwanda.

Tubane James ahanganye n’umukinnyi wa El Jadida

Yagize ati”umukino wambaje muri club, ni umukino wo muri Confederation Cup ndi muri AS Kigali dukina na El Jadida yo muri Maroc, umukino ubanza hano I Kigali twabatsinze 1-0, tugeze iwabo turakina igice cya mbere kirangira 0-0, igice cya kabiri nibwo badutsinze, icyambabaje cyane n’uko tutatsinzwe kuko baturusha ahubwo byatewe n’uburyo badufashe, badufashe nabi batwicishaga inzara bakaduha yawurute gusa, twamazeyo igihe kingana n’icyumweru, ibaze kumara icyumweru cyose utunzwe na yawurute na biswi gusa.”

Tubane James yatangaje kandi ko umukino wamushimishije kuruta iyindi yose ari mu ikipe ye(club), ari imikino ibiri batsinzemo APR FC umwaka ushize w’imikino, aho bayitsinze 4-0, n’uwo bayitwayemo igikombe cy’Amahoro.

Tubane James yinjiye muri AS Kigali muri 2012, aza kuyivamo muri 2014 yerekeza muri Rayon Sports kugeza muri 2016 aho yavuye asubira AS Kigali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa