skol
fortebet

Ibenge yavuze ku makuru yo kwerekeza muri APR FC

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunye-Congo Florent Ibengé yahakanye amakuru yavugaga ko ikipe ya APR FC yamwegereye kugira ngo azayitoze mu mwaka utaha w’imikino.
Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Ukuboza 2022 nibwo havuzwe amakuru ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yatangiye kwegera umutoza Florent Ibengé, ngo azayubakire ikipe ikomeye guhera mu mwaka utaha w’imikino cyane ko yinjiye muri politike yo kugarura abanyamahanga.
Umutoza Florent Ikwange Ibengé yabwiye B&B FM UMWEZI ko ayo makuru amuzana muri APR FC ari ibihuha ndetse (...)

Sponsored Ad

Umunye-Congo Florent Ibengé yahakanye amakuru yavugaga ko ikipe ya APR FC yamwegereye kugira ngo azayitoze mu mwaka utaha w’imikino.

Ku munsi w’ejo tariki ya 27 Ukuboza 2022 nibwo havuzwe amakuru ko iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yatangiye kwegera umutoza Florent Ibengé, ngo azayubakire ikipe ikomeye guhera mu mwaka utaha w’imikino cyane ko yinjiye muri politike yo kugarura abanyamahanga.

Umutoza Florent Ikwange Ibengé yabwiye B&B FM UMWEZI ko ayo makuru amuzana muri APR FC ari ibihuha ndetse afite amasezerano y’imyaka 3 muri Al-Hilal.

Yagize ati“Naratunguwe mu by’ukuri kuko nta muntu n’umwe navuganye nawe wo muri APR FC gusa ni byiza ku wa byanditse kuba antekereza. Ariko ni amakuru atariyo.”

Yongeyeho ati "Ndi umutoza,ntawamenya icyo ahazaza haduhishiye."

Umuvugizi wa APR FC, Tony Kabanda,nawe yatangarije,RBA, ko nta mutoza n’umwe mushya iyi kipe iri kugirana nawe ibiganiro byo kuba yasimbura Adil Mohammed . Ni nyuma y’inkuru yavugaga ko iyi kipe iri mu biganiro n’umutoza Florent Ibengé.

Florent Ibenge Ikwange w’imyaka 61, kuri ubu atoza Al-Hilal Club yo muri Sudani nyuma yo kuyigeramo muri Kamena uyu mwaka.

Uyu mugabo watangiriye ubutoza mu Bufaransa muri ES Wasquehal na SC Douai, yatoje kandi amakipe arimo Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa na AS Vita Club yafatanyaga no gutoza Ikipe y’Igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa