skol

Ibiganiro bigarura Youssef Rharb muri Rayon sport bigeze kuri 80%

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Amakuru ava mu bayobozi ba Rayon Sport aremeza ko ibiganiro bigarura Youssef Rharb muri Murera biri kugenda neza kandi hari ikizere ko mu minsi mike bizaba byageze ku musozo.

Abakurikiranira hafi uburyo Rayon Sport iri kugura abakinnyi bazayifasha guhangana mu mikino ya championa y’umwaka utaha n’amarushanwa mpuzamahanga bemeza ko umwarabu Youssef Rharb azaba ari mubazifashishwa niba nta gihindutse.

Umunya-Maroc Yussef Rhab wasubiye iwabo tariki 14 Mutarama 2022, atameranye neza n’ubuyobozi bwa Rayon Sports yashinjaga kumufata bitari ibya kinyamwuga, yongeye kwerekezwaho amaso nyuma yo kugaragariza iyi kipe ko nawe yifuza kuba yayikinira

Ibiganiro na Murera bigeze kure ku buryo uyu musore watangiye kwiga Icyongereza nyuma y’uko amenye ko atazagarukana na mugenzi we Ait Lahssaine Ayoub wamusemuriraga, nta gihindutse azakina imikino ya shampiyona y’umwaka utaha.

Kugeza ubu Youssef n’umukinnyi wigenga, ari nabyo biha amahirwe Rayon Sport kuba yamwegukana kuko nta yindi kipe izitambika ibiganiro. Biteganijwe ko kuri uyu wa Gatanu Abarayon bazaba bamenye niba uyu mukinnyi ari uwabo bidasubirwaho cyangwa byananiranye.

Rayon Sport yabonye Ticket yo kwitabira imikino ya Confederation cup yitabirwa n’amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu. Ibyo yagezeho itsinze APR 1-0 mu mukino wabahuje I Huye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa