skol
fortebet

Ibintu 7 by’ingenzi byaranze ubuzima bwa Cristiano Ronaldo ukwiye kumenya

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo, ni izina rizwi cyane muri ruhago. Iyo urivuze abenshi bareka imirimo yabo bakumva icyo uvuga kuri uwo munyabigwi w’umunya Portugal ukinira Real Madrid yo muri Espagne.
Twabakusanyiriza ibintu 7 byerekeye ku ubuzima bw’uyu mukinnyi kuva mu bwana bwe kugeza uko akuze
1. Nyina wa Cristiano yashatse gukuramo inda igihe yari atwite Cristiano.
Maria Dolores dos Santos Aveiro, ni Mama wa Cristiano .Yagerageje gukuramo inda yari kuzabyara Cristiano, ahanini abitewe n’ibibazo (...)

Sponsored Ad

Cristiano Ronaldo, ni izina rizwi cyane muri ruhago. Iyo urivuze abenshi bareka imirimo yabo bakumva icyo uvuga kuri uwo munyabigwi w’umunya Portugal ukinira Real Madrid yo muri Espagne.

Twabakusanyiriza ibintu 7 byerekeye ku ubuzima bw’uyu mukinnyi kuva mu bwana bwe kugeza uko akuze

1. Nyina wa Cristiano yashatse gukuramo inda igihe yari atwite Cristiano.

Maria Dolores dos Santos Aveiro, ni Mama wa Cristiano .Yagerageje gukuramo inda yari kuzabyara Cristiano, ahanini abitewe n’ibibazo ariko Imana ikinga akaboko.Cristiano we yatangarije itangazamakuru ko nta kibazo afitanye na nyina kerekeranye no kuba yarashatse gukuramo inda, avuga ko yamubabariye.

2.Yiswe Ronaldo kubera Perezida wa Amerika Ronald Regan

Izina Ronaldo ni izina rimenyerewe mu mupira w’ amaguru ariko iry’uyu mu Portugal we ririhariye kuko yiswe iri zina bitewe n’uko ise wa Cristiano Ronaldo yakundaga cyane uwari Perezida wa Amerika Ronald Regan byatumye afata izina Ronald yongeraho inyuguti ya “o” kugira ngo rihinduke izina ry’igiportigal “Ronaldo.” Ubundi amazina ye nyakuri ni Cristiano Ronaldo Dos Santos Aveiro.

3. C. Ronaldo ntashobora gukoresha ibiyobyabwenge

Jose Dinis Aveiro, umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yitabye Imana afite imyaka 52 y’amavuko muri 2005 biturutse ku kuba akoresha ibiyobyabwenge byinshi, C.Ronaldo yari afite imyaka 20 y’amavuko, kuva icyo gihe yahise arahira kudakoresha ibiyobyabwenge n’igisa nabyo kuko byatwaye ubuzima bw’umubyeyi we yakundaga.

4.Nta tatuwaje(Tattos) wamubonaho ku mubiri.

Muri iki gihe abantu benshi bazwi cyane ku isi (Stars) harimo n’abakinnyi b’umupira w’ amaguru usanga bafite tatuwaje ku mibiri yabo ariko siko bimeze kuri C. Ronaldo kuko nta nimwe wamubonaho. Impamvu n’uko ngo umuntu washyizeho tatuwaje amaraso ye aba yanduye kandi we atanga amaraso kabiri mu mwaka.

5. Ntiyigeze ahitamo kwambara nimero 7

Ronaldo yikundira nimero 28, ariko akigera mu ikipe ya Manchester United uwari umutoza we muri iyi kipe, Sir Alex Ferguson yamutegetse kwambara nimero 7. Ferguson yakomeje kumubwira ko agomba kuyambara bitewe n’amateka yayo. Iyi nimero yari yarambawe n’abakinnyi bakoze amateka muri Manchester United harimo Eric Cantona na George Best. Ferguson akabona na Cristiano Ronaldo nawe azaba umunyabigwi kandi yaje no kubigeraho.

Cristiano yagize ati "Nyuma y’uko ngera mu ikipe umutoza yambajije nimero nshaka mubwira 28 ariko arabyanga ambwira ko ngomba kwamba nimero 7.”

6.Yinjiza agatubutse kurusha Perezida wa Amerika

C. Ronaldo ku cyumweru abona amapawundi arenga ibihumbi ibuhumbi 274 (£274,000) ni ukuvuga agera ku bihumbi 390 by’amadorari($390,000).
N’ubwo bitemewe kuvuga umushahara w’umuperezida ku mbuga nk’izi cyane cyane mu itangazamakuru, icyo wamenya n’uko ayo Perezida w’Amerika ahembwa ari munsi y’aya.

7.Yavuye mu ishuli ubwo yari afite imyaka 14, azira gukubita umwalimu

Cristiano Ronaldo ubwo yari afite imyaka 14 y’amavuko, yajugunye intebe ku mwarimu wamwigishaga avuga ko umwarimu yamusuzuguye, byamuviriyemo kwirukanwa mu ishuri, nyina afata umwanzuro w’uko atazongera kwiga ahubwo ko imbaraga ze n’umtima we agomba kubishyira ku mupira wa maguru, ibintu byaje no kumuhira akaba ari uwo ariwe uyu munsi.

Ibitekerezo

  • Ufitimana styven

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa