skol
fortebet

Ibintu bikomeje kuba bibi, APR FC isitaye kuri Musanze FC

Yanditswe: Friday 03, Mar 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC inganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda bituma iyi kipe ya APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 inyuma ya Rayon Sports ya mbere n’amanota 40.
Igice cya mbere cyaranzwe no gutakaza imipira cyane ku ruhande rw’ikipe ya APR FC ubona ko batabonana mu ikibuga hagati, ikipe ya Musanze yageragezaga gukina imipira miremire ibintu byagoye ikipe ya APR FC.
Ku umunota wa 41 Nshimiyimana Amran yaje gukora umupira mu rubuga rw’amahina (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC inganyije na Musanze FC igitego 1-1 mu umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’u Rwanda bituma iyi kipe ya APR FC iguma ku mwanya wa kabiri n’amanota 39 inyuma ya Rayon Sports ya mbere n’amanota 40.

Igice cya mbere cyaranzwe no gutakaza imipira cyane ku ruhande rw’ikipe ya APR FC ubona ko batabonana mu ikibuga hagati, ikipe ya Musanze yageragezaga gukina imipira miremire ibintu byagoye ikipe ya APR FC.

Ku umunota wa 41 Nshimiyimana Amran yaje gukora umupira mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga penaliti yinjizwa neza cyane na Wai Yek ndetse n’igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka Jimmy Mulisa akuramo Amran yinjizamo rutahizamu Nshuti Innocent, ari nako akuramo Maxime yinjizamo Fiston.

Umukino wahise uhindura isura ku ikipe ya APR FC maze irasatira bikomeye ariko uburyo bwose yagiye ibona kububyaza umusaruro bikanga.

Ku munota wa 30 w’igice cya kabiri Issa Bigirimana yaciye mu rihumye ba myugariro ba Musanze asigaranye n’umuzamu ananirwa gutera mu izamu umupira ugarurwa n’umuzamu.

Ku munota wa 80 ku ishoti rikomeye ryari ritewe na Nsabimana Aimable umuzamu akarikuramo, Issa Bigirimana yishyizeho umutwe umupira ugarurirwa ku murongo na ba myugariro ba Musanze usanga Sibomana Patrick aho ahagaze atera ishoti rikomeye riruhukira mu urushundura, biba bibaye 1-1, ndetse n’umukino uba ari ko urangira.

Uyu ubaye umukino wa kane mu imikino itanu ikipe ya APR FC itabona amanota atatu yuzuye, yatsinzwe 2 inganya 2 ikaba yaratsinzwe umwe gusa. Ibi bikaba ari ikibazo ku ikipe ya APR FC irimo ihatanira igikombe cya shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa