Ibivugwa mbere y’uko Amavubi yesurana na Benin muri Cote d’Ivoire
Yanditswe: Thursday 06, Jun 2024

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ irakirwa n’iya Bénin mu mukino w’Umunsi wa Gatatu wo mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 ubera kuri Stade Félix Houphouët Boigny muri Côte d’Ivoire kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Kamena 2024, guhera saa Tatu z’ijoro.
Uyu mukino wajyanywe i Abidjan kubera ko Bénin idafite stade yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF).
Ibihugu byombi bigiye guhura ku nshuro ya gatatu mu gihe kirenga gato umwaka umwe, mu marushanwa atandukanye, aho mu 2023 Bénin yakiriye u Rwanda bikanganya igitego 1-1 i Cotonou, Amavubi agaterwa mpaga y’ibitego 3-0 nyuma yo kunganyiriza i Kigali igitego 1-1 mu mukino yakinishijemo Muhire Kevin afite amakarita abiri y’umuhondo.
Aho hari mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ndetse kuri iyi nshuro, ubu ni ugushaka itike y’Igikombe cy’Isi, intego ni nshya.
U Rwanda rugiye gukina uyu mukino ruyoboye itsinda n’amanota ane nyuma yo kunganya na Zimbabwe ubusa ku busa no gutsinda Afurika y’Epfo ibitego 2-0 mu Ugushyingo. Ni mu gihe Bénin yatsinzwe na Afurika y’Epfo, ikanganya na Lesotho igitego ubusa ku busa, ari iya nyuma mu Itsinda C.
Umutoza Gernot Rhor ari ku gitutu cyo kumara imikino 10 adatsinda kuva ahawe gutoza Bénin ndetse amanota ashobora kwishimira ni aya mpaga iki gihugu cyateye u Rwanda mu 2023.
Gusa, kuri ubu arakubita agatoki ku kandi aho yahize gutsinda uyu mukino wo kuri uyu wa Kane. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 5 Kamena, Rhor yagize ati “Mbere na mbere ni u Rwanda, ni umukino tugomba gutsinda kuko tuwubona nk’uw’ingenzi. Batangiranye imikino ibiri mu rugo, gutsinda Afurika y’Epfo bigaragaza ko bameze neza."
Bénin irakina uyu mukino itari kumwe n’abafana bayo kuko yawakiriye hanze. Ntifite kandi abakinnyi barimo olivier Jacques Verdon ukinira Ludogorets Razgrad yo muri Bulgarie na rutahizamu Andreas Hountondji wa Rodez yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Umutoza Frank Spittler Torsten, arakina uyu mukino afite abakinnyi be bose uretse Umunya-Nigeria Ani Elijah yari yifuje kongera mu busatirizi, ariko bikaba byaragoranye kuko igihe amaze mu Rwanda kitamwemera guhita arukinira. Gusa, FERWAFA iracyategereje igisubizo cya FIFA.
Jojea Kwizera ukina muri Leta Zunze Ubumweza Amerika yasanze abandi muri Côte d’Ivoire ku wa Gatatu mu rukerera ndetse yakoranye na bo imyitozo ya nyuma ku mugoroba saa Tatu z’ijoro.
Amavubi ntaratsindwa umukino n’umwe kuva atangiye gutozwa na Spittler mu Ugushyingo, aho yatsinze Madagascar na Afurika y’Epfo ibitego 2-0, akanganya na Botswana na Zimbabwe ubusa ku busa mu mikino y’amarushanwa n’iya gicuti iheruka kuba muri Werurwe.
Uyu mutoza w’Umudage ntakunze guhindura abakinnyi akoresha kuko mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mukino wa Zimbabwe, umunani bongeye kubanzamo kuri Afurika y’Epfo mu gihe barindwi babanje mu kibuga muri iyo mikino ine yose naho Bizimana Djihad, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange na Omborenga Fitina ni bo bakinnye imikino yose badasimburwa.
Mu mikino itandatu imaze guhuza ibihugu byombi kuva mu 2010, Bénin yatsinzemo itatu irimo na mpaga, u Rwanda rutsinda umwe mu gihe byanganyije inshuro ebyiri.
Umukino uhuza Ibisamagwe bya Bénin n’Amavubi urerekanwa kuri Televiziyo Rwanda guhera saa Tatu z’ijoro.
IVOMO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *