skol
fortebet

Ibiyobyabwenge byafungishije umuhungu wa Michael Jordan

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Marcus Jordan, umuhungu w’icyamamare muri NBA, Michael Jordan, yatawe muri yombi azira gutwara ikinyabiziga yanyoye inzoga ndetse akanafatanwa ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Sponsored Ad

Ku wa 3 Mutarama 2025 ni bwo Marcus Jordan yatawe muri yombi nyuma yaho polisi imufashe atwaye imodoka mu masaha y’ijoro yanyoye inzoga, banasatse imodoka ye bamusangana ikiyobyabwenge cya Cocaine.

Yahise ajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya polisi yo mu gace ka Orange County mu majyepfo ya leta ya Calfornia, nk’uko TMZ yabitangaje. Si ubwa mbere babimuvugaho, gusa ni inshuro ya mbere Marcus Jordan afunzwe azira inzoga n’ibiyobyabwenge

Yakunze kugarukwaho ubwo yari agikundana n’umunyamideli Larsa Pippen, ubwo hari ma foto yabo yagiye hanze igihe bari mu biruhuko muri Mexico, Marcus agafotorwa ari kunywa Cocaine. Ubwo batandukanaga mu mwaka wa 2024, uyu munyamideli yavuze ko batigeze babisangira ahubwo ko Marcus yabikoraga wenyine.

Bisanzwe bizwi kandi ko Marcus Jordan adafitanye umubano mwiza na Se, Michael Jordan, wanigeze gutangaza mu 2023 ko umuhungu we nadahindura imyitwarire azamukuraho izina ry’umuryango.

Marcus Jordan w’imyaka 34, uretse kuba azwi nk’umwana w’icyamamare, asanzwe akunze kugarukwaho mu binyamakuru by’imyidagaduro kubera imyitwarire ye itavugwaho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa