skol
fortebet

Ibuye abubatsi banze!!!!Umunyezamu Chelsea yanze yayihesheje igikombe cya SUPER CUP [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 12, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea FC yaraye yegukanye igikombe cya Super Cup itsinze Villarreal kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho amakipe yombi yarangije iminota 120 anganya igitego 1-1.Uri kuvugwa cyane n’umunyezamu Kepa Arrizabalaga wari warirengagijwe wakuyemo penaliti 2 zahesheje igikombe iyi kipe yambara ubururu.

Sponsored Ad

Kepa byavugwaga ko agiye kugurishwa kubera amakosa yagiye akora agatsindisha Chelsea,yatanze musaruro munini mu gihe gito yahawe.

Kepa Arrizabalaga waguzwe miliyoni zisaga 72 z’amapawundi,yashyizwe ku ruhande n’abatoza ba Chelsea ariko nijoro yashyizwe mu izamu umupira ugiye kurangira kubera ubuhanga afite mu gukuramo penaliti ntiyatenguha umutoza Tuchel.

Uyu mukino wahuzaga Chelsea yatwaye UEFA Champions League,na Villarreal yatwaye Europa League wari ukomeye ku mpande zombi ariko iyi kipe yo mu Bwongereza niyo yabihombeyemo kuko yavunikishije umukinnyi wayo wari uhagaze neza Hakim Ziyech,wavunitse urutugu.

Chelsea niyo yafunguye amazamu bwa mbere ku munota wa 27, ku mupira wahinduwe na Kai Havertz wari ibumoso, usanga Hakim Ziyech ahagaze neza mu rubuga rw’amahina,awusunikira mu izamu.

Chelsea yayoboye bigaragara igice cya mbere gusa yagowe cyane n’umunyezamu Asenjo wa Villarreal.

Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere, Villarreal yasatiriye bikomeye, ibona uburyo bwiza burimo ishoti ryatewe na Alberto Moreno rikubita umutambiko w’izamu ryinduda imbere y’umurongo w’izamu.

Villarreal yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ndetse Moreno abona uburyo bwiza atera umupira ugana mu izamu,umunyezamu Mendy awukoraho ariko ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Villarreal yakomeje gusatira cyane,byatumye ku munota wa 72,Gerard Moreno yishyura kiriya gitego bituma amakipe yombi anganya 1-1.Nta kipe yinjije igitego mu minota yakurikiyeho byatumye hitabazwa penaliti.

Mbere y’uko iminota 30 y’inyongera irangira,umutoza Tuchel yitabaje umunyezamu Kepa Arrizabalaga asimbura Mendy cyane ko amurusha gukuramo penaliti.

Chelsea niyo yabanje gutera aho Kai Havertz yahushije penaliti gusa ntibyaca intege bagenzi be bakurikiyeho kuko baziteye neza.

Kepa yafashije Chelsea kwegukana igikombe cya Super Cup, akuramo penaliti 2 zirimo iya Aissa Mandi n’iya Raul Arbiol.

Byarangiye Chelsea FC yegukanye iki gikombe kiruta ibindi i Burayi (UEFA Super Cup) itsinze Villarreal kuri penaliti 6-5.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa