skol

Ibyamamare byahagaritswe kwerekeza hanze y’Amerika kubera imyitwarire mibi(Amafoto)

Yanditswe: Tuesday 07, Nov 2017

• Kubera imyitwarire mibi,bimwe mu byamamare byagiye bihagarikwa muri bimwe mu bihugu

Kubera kugira imyitwarire idahwitse ibihugu bimwe na bimwe bigenda bihagarika ibyamamare bitandukanye bivuka muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika kubyerekezamo no kubikoreramo ibikorwa bitandukanye bya muzika.

Umuryango wabateguriye bimwe mu byamamare bizwi ku isi byagiye bihagarikwa mu bihugu bimwe na bimwe kubera imyitwarire mibi.

Chris Brown

Uyu musore uzwi mu ndirimbo zitandukanye nka Forever,No Air,Royal yahagaritswe kwerekeza mu bihugu nk’Ubwongereza,Canada na Australia kubera guhohotera umuhanzikazi Rihanna bahoze bakundana.

Miley Cyrus

Uyu muhanzikazi w’umunyamerika uzwi mu ndirimbo nka Wrecking Ball,Adore you n’izindi ntiyemerewe kwinjira mu Bushinwa kubera ikimenyetso yifotoje yakoze kitemewe mu Bushinwa ndetse n’ibikorwa by’urukozasoni akunda kugaragaza iyo ari ku rubyiniro.

Beyoncé na Jay-Z

Uyu muhanzikazi n’umugabo we Jay-z bafite abakunzi benshi ku isi ndetse bazwi mu ndirimbo nka Drunk in Love,Halo,Upgrade,Forever Young n’izindi ntibemerewe kwinjira mu bihugu by’Abarabu no muri Malaysia kubera indirimbo zabo zirimo ibikorwa by’urukozasoni.

Snoop Dogg

Uyu muraperi uzwiho gukoresha cyane ibiyobyabwenge,ntiyemerewe kwinjira mu bihugu nk’Ubwongereza,Norvege na Australia kubera iyi ngeso yamubanye karande.

50 Cent

Uyu muraperi nawe ntiyemerewe kwinjira muri Canada kubera ibyaha yakoze birimo gutuka Leta,kwiba,gucuruza ibiyobyabwenge no gutunga imbunda mu buryo bitemewe n’amategeko.

Justin Bieber

Uyu muhanzi wakunzwe cyane mu ndirirmbo nka Boyfriend,Baby,n’izindi yahagaritswe muri argentina Kubera imyitwarire irimo gusuzugura ibendera ry’igihugu ndetse yahagaritswe mu Bushinwa kubera imyitwarire mibi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa