skol
fortebet

Ibyamamare mu Rwanda byinginze Kwizera Olivier ngo agaruke mu mupira w’amaguru

Yanditswe: Friday 23, Jul 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu banyezamu ba mbere mu Rwanda,Kwizera Olivier,yatangaje kuri uyu wa Kane ko asezeye ku mupira w’amaguru ariko benshi mubo bakinannye ndetse n’abandi banyarwanda batandukanye bamwinginze bamusaba kugaruka.

Sponsored Ad

Kwizera w’imyaka 27 n’umwe mu banyezamu bigaraje mu makipe atandukanye mu Rwanda no mu ikipe y’igihugu "Amavubi"ariyo mpamvu benshi bashavujwe no kumva ko yasezeye akiri muto.

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Nzeyimana Luqman bakunze kwita Lucky yatangije ubukangurambaga ku mbuga nkoranyambaga yise #PleaseGaruka (turakwinginze garuka) asaba uyu mukinnyi kugaruka.

Akoresheje Hashtag #PleaseGaruka, Lucky yatanze ubutumwa bugira buti “Abashaka ko umuvandimwe #OlivierKwizera agaruka ndabakeneye !! Niba wifuza ko Olivier agaruka mu kibuga dukoreshe iyi Hastag #PleaseGaruka.”

Ubu butumwa bwaherekejwe n’ifoto yatunganyijwe igaragaza uyu munyezamu mu ikipe y’igihugu "Amavubi".

Haruna Niyonzima usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, yagize ati “Murumuna wanjye, ndakwinginze, ndakwinginze, ndakwinginze uracyafite byinshi byo gukora, ngwino dukine umupira, ibibazo byose bizashira, komera muntu wanjye.”

Abandi bakinnyi mu mupira w’amaguru bakinanye na Kwizera Olivier na bo bagize icyo bamusaba nka Usengimana Faustin na we yagize ati “Muvandi uracyafite byinshi byo gukora muri ruhago nyarwanda n’inyuma yayo #PleaseGaruka."

Umunyezamu mugenzi we, Kimenyi Yves yagize ati "Nanjye ubwanjye hari byinshi nashakaga kukwigiraho, ndagusabye garuka muvandi."

Miss Mutesi Jolly na we wemeje ko yatangiye gukunda umupira w’amaguru kubera Kwizera Olivier ubwo yitwaraga neza muri CHAN, yavuze ko ababajwe no kuba uyu munyezamu asezeye.

Miss Jolly yagize ati “mu gihe gito nari ntagiye kuryoherwa n’umupira, yari umwe mu banyezamu nakundaga. Uburyo mbabajwe n’uko ahagaritse gukina, ubu ndemeza ko umupira w’amaguru ari ikiyobyabwenge mu bindi. Nkwifurije amahirwe mu bindi ugiye kugerageza ariko #Garuka.”

Kwizera Olivier yazamukiye muri Vision FC,nyuma yerekeza mu Isonga FC yakiniye hagati ya 2011 na 2013.Yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro za 2019.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC yabarizwagamo nubwo amasezerano ye yarangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa