skol
fortebet

Ibyaranze umunsi wa mbere wa #PL: Newcastle na Manchester City zakangaranyije abakeba

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo hatangiye shampiyona ikundwa na benshi ya Premier League aho amakipe abiri ariyo yigaragaje cyane andi bikayagora.

Sponsored Ad

Ku mukino wabimburiye indi yose,ikipe ya Manchester City yatsine biyoroheye Burnley izamutse vuba ibitego 3-0,hanyuma kizigenza Erling Haaland yongera kwigaragaza atsinda ibitego bibiri na kimwe cya Rodri.

Ikipe ya City yasoreje aho yasubikiye shampiyona ishize ndetse yongeye kugaragaza ko nta kabuza ishobora kwegukana igikombe cya kane cyikurikiranya cya Premier League.

Kuwa Gatandatu,Ikipe ya Arsenal nayo yari yitwaye neza mu mwaka ushize,yakinnye na Nottingham Forest ariko ntabwo yakinnye neza nk’uko byari byitezwe kuko nubwo yatsinze ibitego 2-1,yasoje umukino imerewe nabi cyane.

Umutoza Mikel Arteta yari yakinnye mu buryo butamenyerewe aho yabanje inyuma ku ruhande rw’iburyo Thomas Partey usanzwe akina mu kibuga hagati afasha ba myugariro.

Ibi byatewe nuko atashakaga gushyira hanze Kai Havertz yaguze akayabo ariko akaba atabona umwanya mu bakinnyi b’imbere kuko ariho asanzwe akina bityo yakinnye mu kibuga hagati [ku munani].

Nubwo Arsenal yagize igice cya mbere cyiza yatsinzemo ibitego bibiri ku busa, ibifashijwemo na Eddie Nketiah na Bukayo Saka watsinze igitego cyiza ari kure,ntiyigaragaje mu kubyaza umusaruro amahirwe yabonye ndetse yanatakaje myugariro Jurrien Timber wavunitse.

Arsenal yakinnye yugarira mu minota ya nyuma kuko nyuma y’aho Taiwo Awoniyi atsindiye igitego Forest,ibintu byahindutse.

Ku rundi ruhande,Newcastle yaje mu makipe ane ya mbere umwaka ushize,yongeye gukanga abakeba kuko mu buryo butunguranye yanyagiye Aston Villa ibitego 5-1.

Nubwo Aston Villa yiyubatse cyane igura abarimo Pau Torres,Moussa Diaby na Youri Tielmans,yatsinzwe irushwa cyane.

Abakinnyi nka Sandro Tonali baguze akayabo, Alexander Isak watsinze bibiri,Wilson na Harvey Barnes nawe mushya batsinze ibitego.

Amakipe nka Everton,Luton Town yatangiye nabi cyane shampiyona atsindwa.

Kuri iki cyumweru,Tottenham yarangije nabi umwaka ushize,yongeye gutangira nabi inganya na Brentford ibitego 2-2 mu mukino wa mbere w’umutoza wayo Ange Postecoglou.

Mu mukino wari utegerejwe na benshi,ikipe ya Chelsea yari yakiriye Liverpool baranganya nkuko bisanzwe gusa kuri ubu banganyije igitego 1-1.

Liverpool niyo yari yafunguye amazamu ibifashijwemo na Luis Diaz ariko igitego cyishyurwa na Axel Disasi.

N’umukino wari ku rwego rwo hasi ndetse amakipe yombi yagaragaje ko nta bwoba ateye keretse habayeho impinduka vuba.

Aya makipe yombi yakinnye adafite umukinnyi ukina ahazwi nko kuri 6 afasha ba myugariro ndetse guhuza umukino byayagoye.

Uyu mukino wabonetsemo amahirwe menshi ku ruhande rwa Chelsea ariko ntiyayabyaza umusaruro.

Kuri uyu wa mbere saa tatu z’ijoro,Manchester United izahura na Wolves gusa kuwa Gatandatu hitezwe umukino ukomeye Tottenham yakira Man Utd.

Agashya kari muri iyi shampiyona ya Premier League, nuko kuva Erling Haaland yayigeramo amaze gutsinda 38 kuri 39 bya Chelsea.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa