skol
fortebet

Ibyo abafana ba Aberdeen bakoreye muri Cyprus ni agahomamunwa (Amafoto)

Yanditswe: Friday 04, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Apollon Limassol yo muri Cyprus na Aberdeen yo muri Scotland umukino waranzwe n’imvururu zikomeye cyane zitewe n’abafana bateye ibintu byaka mu kibuga ubwo umusifuzi yari amaze gusifura iherezo ry’umukino. Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 ,abafana ba Aberdeen ntabwo bashoboye kwakira ibyavuye mu mukino aho batangiye gutera mu kibuga inyuma y’izamu ibintu byaka bari bitwaje ndetse bashaka kubitera umunyezamu w’ikipe yabo byaje kurangira (...)

Sponsored Ad

Mu ijoro ryakeye nibwo habaye umukino wahuje ikipe ya Apollon Limassol yo muri Cyprus na Aberdeen yo muri Scotland umukino waranzwe n’imvururu zikomeye cyane zitewe n’abafana bateye ibintu byaka mu kibuga ubwo umusifuzi yari amaze gusifura iherezo ry’umukino.

Nyuma yo gutsindwa ibitego 2-0 ,abafana ba Aberdeen ntabwo bashoboye kwakira ibyavuye mu mukino aho batangiye gutera mu kibuga inyuma y’izamu ibintu byaka bari bitwaje ndetse bashaka kubitera umunyezamu w’ikipe yabo byaje kurangira abashinzwe umutekano bateye ibyuka biryana mu maso muri aba bafana bari bariye karungu.

Umutoza w’ikipe ya Aberdeen Derek McInnes yashinje abashinzwe gucunga umutekano ku kibuga cya AEK Arena cya Apollon Limassol ko aribo bashotoye abafana be babatera ibi byuka biryani mu mason abo bitabara bateza umutekano muke.

Yagize ati “Numvise abashinzwe umutekano bavuga ko barambiwe niko gufata ibyuka biryani mu maso mu bafana bacu niyo mpamvu babarakariye cyane”.

Uyu mukino ubanziriza icyiciro cya nyuma muri Europa League warangiye iyi kipe yo muri Cyprus ikomeje aho yasezereye Aberdeen ku giteranyo cy’ibitego 3-2 mu mikino yombi aho Tombola y’imikino y’icyiciro cya nyuma cyo gukuranamo iraba kuri uyu munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa