skol
fortebet

"Ibyo nakoze ni ishema kuri buri mugore wese"-Salima Mukansanga

Yanditswe: Friday 21, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Salma Mukansanga umusifuzi w’umupira w’amaguru wo hagati yabwiye BBC ko ibyo yakoze ari ’ishema’ kandi ari ’ingenzi kuri buri mugore ukunda siporo’.
Uyu musifuzi wo hagati mukibuga muri iki cyumweru yabaye umugore wa mbere uyoboye umukino w’igikombe cya Africa cy’abagabo.
Ni igikorwa cyishimiwe na benshi, by’umwihariko Abanyarwanda cyane ko n’ikipe y’igihugu Amavubi yo itabashije guseruka muri iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa muri Cameroun.
Mukansanga na bamwe mu bandi basifuzi ubu bavuye (...)

Sponsored Ad

Salma Mukansanga umusifuzi w’umupira w’amaguru wo hagati yabwiye BBC ko ibyo yakoze ari ’ishema’ kandi ari ’ingenzi kuri buri mugore ukunda siporo’.

Uyu musifuzi wo hagati mukibuga muri iki cyumweru yabaye umugore wa mbere uyoboye umukino w’igikombe cya Africa cy’abagabo.

Ni igikorwa cyishimiwe na benshi, by’umwihariko Abanyarwanda cyane ko n’ikipe y’igihugu Amavubi yo itabashije guseruka muri iyi mikino ya nyuma y’igikombe cya Africa muri Cameroun.

Mukansanga na bamwe mu bandi basifuzi ubu bavuye mu murwa mukuru Yaounde bimukira i Duala ahazabera imwe mu mikino ya 1/8, 1/4 n’umukino umwe wa 1/2, nk’uko umunyamakuru wa BBC Yves Bucyana uri muri Cameroun abivuga.

Nyuma y’uko imikino mu matsinda irangiye kuwa kane, imikino ya 1/8 izatangira ku cyumweru Burkina Faso ikina na Gabon naho Nigeria ihatana na Tunisia.

Birashoboka ko Mukansanga - usifura mu kibuga hagati cyagwa akaba umusifuzi wa kane (uba ushobora gusimbura uri hagati bibaye ngombwa) yahabwa undi cyangwa indi mikino mu isigaye, nk’uko Bucyana abivuga.

Ku ntambwe yateye, Mukansanga yabwiye BBC ko kubona amahirwe yo gukora mu gikombe cya Africa cy’abagabo agasifura umukino nawo ukagenda neza ’numvaga atari ibintu bisanzwe’.

Yagize ati: "Narishimye cyane, naranezerewe birenze"

Avuga ko ibyo yagezeho abicyesha ibintu byinshi harimo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF) "yampaye amahirwe".

Yongeraho ati "…mbikesha igihugu cyanjye kuko bambaye hafi kuri buri kintu cyose. Mbikesha na buri wese wambaye hafi wangiriye inama wanshyigikiye…

"Ni ishema, ni ingenzi kuri njyewe no kuri buri muntu wese w’igitsina gore ukunda siporo."

Mukansanga yabaye umusifuzi mpuzamahanga kuva mu 2012, hari hashize imyaka hafi itanu asifura imikino y’abagore n’abagabo mu Rwanda.

Amaze kuyobora imikino myinshi mpuzamahanga y’abagore irimo igikombe cy’isi U-17, All African Games, igikombe cya Africa, CECAFA y’abagore, igikombe cy’isi, imikino olempike… ari kandi mu bazatoranywamo gusifura igikombe cy’isi cy’abagore cya 2023 izabera muri Australia na New Zealand.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa