skol
fortebet

Ibyo umunyezamu Manuel Neuer yakoreye umushoferi wamutwaye n’agahomamunwa

Yanditswe: Thursday 21, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umushoferi wa tax yavuze ko yarakajwe bikomeye n’ibyo yakorewe n’umunyezamu Manuel Neuer wa Bayern Munich n’Ubudage ubwo yatwaraga ibirometero 75 kugira ngo amujyanire ikofi ye yari yibagiwe ariko uyu mukire ntanamubwire ngo "urakoze".
Uyu mugabo uzwi nka Hazir S gusa, yemeye gutwarira ubuntu uyu munyezamu wa Bayern Munich, ufite imyaka 36, ​amukuye ku myitozo y’iyi kipe amujyana ku nzu nziza cyane iri mu gace ka Lehel.
Nk’uko ikinyamakuru Sky Germany kibitangaza, ngo nyuma yo kurangiza akazi (...)

Sponsored Ad

Umushoferi wa tax yavuze ko yarakajwe bikomeye n’ibyo yakorewe n’umunyezamu Manuel Neuer wa Bayern Munich n’Ubudage ubwo yatwaraga ibirometero 75 kugira ngo amujyanire ikofi ye yari yibagiwe ariko uyu mukire ntanamubwire ngo "urakoze".

Uyu mugabo uzwi nka Hazir S gusa, yemeye gutwarira ubuntu uyu munyezamu wa Bayern Munich, ufite imyaka 36, ​amukuye ku myitozo y’iyi kipe amujyana ku nzu nziza cyane iri mu gace ka Lehel.

Nk’uko ikinyamakuru Sky Germany kibitangaza, ngo nyuma yo kurangiza akazi ke, uyu mushoferi wa tagisi yabonye ikofi irimo amapawundi 700, Visa ya Platinum na Black Mastercard inyuma mu modoka ye.

Amaze kubona ko ari ibya Neuer, Hazir S yakoze ibirometero 75 kugira ngo asubize ikofi nyirayo ariwe uyu munyezamu.

Urwo rugendo yakoze,umukiriya amwishyura amapawundi 340 - ariko Hazir S yemeye gufasha Neuer kugira ngo abone ibyo byangombwa bye.

Uyu mushoferi wa tagisi yararakaye nyuma y’uko Neuer yabonye iyo kofi yari yataye ntiyagira ishimwe amugenera habe no kumubwira ngo urakoze gusa ngo yamuhaye umupira wa Bayern Munich gusa.

Hazir S yabwiye Sky German ati: "Izina rya Neuer na aderesi byari ku ndangamuntu ye.

Nabonye amafaranga menshi, ikarita ya Banki n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Neuer mu modoka.

Nyuma y’iminsi 10 nsubije iyo kofi, agakarito kageze iwanjye,harimo umwenda gusa ... nta n’ubutumwa bwo gushimira.

"Aya mafaranga yo gushimira uwagutoraguriye ikintu ni agashinyaguro! Mfite abana bane ... yaransekeje.

"Ntacyo nshobora gukoresha umwenda... yarantengushye rwose."

Mu mategeko y’Ubudage, umuntu wese utoragura amafaranga agera ku mapawundi 425 cyangwa arenga afite uburenganzira bwo kubona amafaranga atanu ku ijana - hamwe n’inyongera y’atatu ku ijana ku kintu icyo aricyo cyose gifite agaciro.

Hazir S rero yari afite uburenganzira bwo kwishyurwa amapawundi 29 nkuko amategeko abiteganya.

Icyakora Neuer yohereje umwenda wa Bayern ugura hafi £ 85.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa