skol
fortebet

Ibyo wamenya kuri Nelly Mukazayire wahawe inshingano muri Minisiteri ya Siporo

Yanditswe: Thursday 12, Sep 2024

featured-image

Sponsored Ad

Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Yagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo,asimbuye Niyonkuru Zephanie uheruka gukurwa kuri izi nshingano.

Sponsored Ad

Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze ku wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yakoze impinduka muri bamwe mu bagize guverinoma.
Umwe mu bahawe inshingano nshya ni Mukazayire Nelly wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Nelly Mukazayire w’imyaka 42 ,ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.
Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa