skol

Icardi n’umugore we bashyize hanze amafoto yabo bari mu ishyamba Serengeti muri Tanzania [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 07, Jun 2021

Rutahizamu Mauro Icardi,ukomoka muri Argentine, ukinira ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) mu yo gihugu cy’Ubufaransa yasohokanye n’umugore we, Wanda Nara, muri Tanzania mu biruhuko.

Ibi byamamare muri Argentina byaje kurira ubuzima muri Tanzania nyuma y’aho umwaka w’imikino urangiye nubwo utabagendekeye neza i Paris.

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yafashe ikiruhuko kuko atajya ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Argentina yiyemeza kugikorera ku mugabane wa Afurika, muri Tanzania.

Yaherekejwe n’umugore we Wanda w’imyaka 34 y’amavuko,usanzwe uzwiho gukunda ibirori n’imyitwarire idahwitse.Uyu mugore agurisha abakinnyi cyane ko ari nawe uhagarariye Icardi.

Amafoto bashyize hanze, agaragaza bari muri Parike ya Serengeti,bitwaje ibyo kurya ibyo kunywa ndetse batembera bafotora inyamaswa zitandukanye ziba muri iyi parike, harimo intare n’ingwe.

Bamaze iminsi igera kuri itatu muri iyi parike y’igihugu ya Tanzania, aho ijoro rimwe kuraramo batanga 4000$ by’amadorali bombi.

Icardi watsinze ibitego 13 mu mwaka w’imikino ushize,ntamerewe neza muri PSG aho yifuza kwisubirira mu Butaliyani aho yubatse izina muri Inter Milan na Sampdoria.

Icardi numwe mu bakinnyi b’abahanga ariko ukunze kuvangirwa n’uyu mugore we umurusha imyaka 4,yashyingiranywe nawe nyuma yo gufatwa amusambanya cyane ko yari umugore w’inshuti ye Maxi Lopez.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa