skol
fortebet

Icyo ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga kuri Rwatubyaye uvugwa ko ari mu nzira agaruka muri iyi kipe

Yanditswe: Wednesday 08, Feb 2017

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwateye utwatsi amakuru yavugaga ko Rwatubyaye Abdul yaba ari mu nzira zigaruka muri Rayon Sports nyuma yo gutoroka iyi kipe, buvuga ko ayo makuru ntayo bafite gusa icyo bazi ni uko Rwatubyaye ari umukinnyi wa Rayon Sports.
Tariki ya 28 Nyakanga 2016 nibwo Rwatubyaye Abdul yatangajwe nk’umukinnyi wa Rayon Sports mushya wayisinyiye imyaka 2, gusa nyuma y’iminsi mike na none uyu munsore yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu nta muntu n’umwe uvuga neza aho yaba (...)

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwateye utwatsi amakuru yavugaga ko Rwatubyaye Abdul yaba ari mu nzira zigaruka muri Rayon Sports nyuma yo gutoroka iyi kipe, buvuga ko ayo makuru ntayo bafite gusa icyo bazi ni uko Rwatubyaye ari umukinnyi wa Rayon Sports.

Tariki ya 28 Nyakanga 2016 nibwo Rwatubyaye Abdul yatangajwe nk’umukinnyi wa Rayon Sports mushya wayisinyiye imyaka 2, gusa nyuma y’iminsi mike na none uyu munsore yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu nta muntu n’umwe uvuga neza aho yaba aherereye, akaba yaragiye nta mukino n’umwe akiniye ikipe ya Rayon Sports.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2017 amakuru yatangiye gucicikana ko uyu musore yaba ari munzira agaruka mu Rwanda gukinira ikipe ya Rayon Sports yagiye adakiniye umukino n’umwe kandi ayifitiye amasezerano y’imyaka 2.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Rayon Sports, buvuga ko aya makuru ari ibihuha kuko ibyo byo kuba Rwatubyaye yaba agiye kugaruka nta makuru babifiteho kuko batazi naho aherereye, gusa ngo Rwatubyaye ni umukinnyi wabo kuko abafitiye n’amasezerano nk’uko umunyabamanga w’iyi kipe Gakwaya Olivier yabitangarije ikinyamakuru Umuryango.rw

Yagize ati”oya ibyo byo kuba agiye kugaruka ntabyo tuzi, nta n’ubwo tuzi aho aharereye.”

Ese ntaho ibi byaba bihuriye no kuba Rwatubyaye yaratanzwe ku rutonde rw’abakinnyi Rayon Sports izifashisha mu mikino nyafurika? Yamutanze itazi aho aherereye?

Gakwaya Oliviere akomeza avuga ko impamvu bamutanze kuri uru rutonde ari uko ari umukinnyi wa Rayon Sports usanzwe uyifitiye amasezerano utemerewe kugira indi kipe akinira atabiherewe uburenganzira na Rayon Sports.

Yagize ati”kumutanga nti twari tuzi aho ari, twamutanze nk’umukinnyi wa Rayon Sports usanzwe uyifitiye amasezerano, kandi udashobora no kugira ahandi hantu ajya Rayon Sports itabizi, ni muri urwo rwego twamutanze.”

Mu gihe Rwatubyaye koko yaba agarutse Rayon Sports yaba yiteguye kumukinisha cyangwa haba hari izindi ngamba zafashwe?

Gakwaya arakomeza agira ati”ntazindi ngamba turafata, gusa icyo nakubwira ni uko ari umukinnyi wa Rayon Sports usanzwe ufite amasezerano y’imyaka 2 kandi akaba ataratangira gukinira Rayon Sports n’umunsi.”

Mu gihe Rwatabyuye yaboneka amaserano ye yenda kurangira cyangwa yarangiye byagenda gute?

ibyo nta kibazo kirimo kuko kuva yasinyira Rayon Sports nta mukino n’umwe arayikinira, amasezerano azatangira kubahirizwa igihe azabonekera agatangira gukinira Rayon Sports.”

Uyu munsi Rwatubyaye abonetse yahita atangira gukinira Rayon Sports kandi yari yarataye akazi nta kibazo?

Nta kibazo, ariko ni nyuma y’ubugororangingo no kureba icyoamategeko ateganya kubera ko amaze igihe adahari kandi yaranataye akazi ntawe amenyesheje.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa