Icyumba Messi yarayemo muri Qatar kigiye gukoreshwa ikintu gikomeye
Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2022

Kaminuza ya Qatar yemeje ko icyumba Lionel Messi yararagamo ubwo yari mu gikombe cy’isi cyabereye muri iki gihugu, igiye kukigira inzu ndangamurage nto.
Uyu munya Argentina w’imyaka 35 yafashije Argentina kwegukana igikombe cy’isi ku nshuro ya 3 nyuma yo gutsinda Ubufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma y’aho iminota 120 yarangiye ari ibitego 3-3.
Uretse gutwara iki gikombe cy’isi,Messi yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa ndetse anatsinda ibitego 7 anatanga n’imipira 3 yabivuyemo.
Izina rya Messi ngo (...)

Izina rya Messi ngo ntirigomba kwibagirana muri Qatar ariyo mpamvu icyumba yarayemo muri iri rushanwa kigiye kugirwa Museum hanyuma kikazajya gisurwa n’abantu babyifuza.
Umunyamakuru Achraf Ben Ayad,iki cyumba cya Messi kigomba kugirwa inzu ndangamurage ntoya.
Ibi ngo bizafasha abafana kubona uko Messi yabayeho muri Qatar kugeza ahesheje igikombe cy’isi igihugu cye.
Yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka watsinze igitego mu matsinda y’igikombe cy’isi,muri 1/16,1/4.1/2 no ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi 2022,ufatwa nk’umwiza wabayeho kurusha indi yose.Messi yawutsinzemo ibitego 2 mu gihe Kylian Mbappe bari bahanganye yatsinze 3.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *