skol
fortebet

Idirishya ryahanutse ku igorofa rirerire rihitana umugabo wagendaga mu muhanda

Yanditswe: Tuesday 02, Oct 2018

Sponsored Ad

Umugabo wigenderaga mu muhanda wo mu mujyi wa London mu Bwongereza yahuye n’uruva gusenya ubwo idirishya ryahanutse ku igorofa rya 27 ry’umuturirwa muremure ucumbikamo abantu (apartement),rimwikubita ku mutwe ahita ahasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Uyu mugabo warimo akora siporo,yambukiranyije umuhanda,ahura n’iri dirishya ryahanutse rimukubita mu mutwe ahita agwa hasi,abantu banyuraga muri uyu muhanda basanga yapfuye.

Umugabo witwa Paddy Riley w’imyaka 59 wari utwaye imodoka muri uyu muhanda wamubonye bwa mbere yavuze ko yasanze uyu mugabo aryamye agira ngo yahanutse avuye mu muturirwa hejuru.

Yagize ati “Mbere na mbere natekereje ko yahanutse avuye hejuru kuko nta dirisha nabonaga.Yari aryamye mu maraso ndetse biteye ubwoba kubireba.Abantu benshi bahise bahagera ndetse batangira gutunga intoki hejuru bagaragaza ko ari idirisha ryahanutse riturutse mu kirere riramwica.”

Umwe mu bakozi bo muri iyi nyubako yavuze ko yabonye uyu mugabo usanzwe ari umushoferi w’umutoza wo muri Gym yambukiranya umuhanda agiye ku iduka ryari hafi y’iyi nzu ibamo apartements,iri dirishya rimukubita mu mutwe ahita apfa.

Polisi yavuze ko uyu mugabo yahise apfa akimara kugwirirwa n’iri dirisha ndetse bari gushaka umuryango we kugira ngo ashyingurwe.


Idirishya ryahanutse kuri etage ya 27 ryica umuntu wari hasi

Ibitekerezo

  • Bitwibukije inkuru ya YESU yabwiye abantu,ngo Umunara wa Siloam (Tower of Siloam),wagwiriye abantu 18 bose barapfa.Tujye duhora twiteguye kuko dushobora gupfa isaha yose.Twakora iki?Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana",aho kwibera mu byisi gusa.Nitubikora,azatuzura ku Munsi w’iMPERUKA,aduhe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa