skol
fortebet

Idrissa Gana Gueye ari guhatirizwa gusaba imbabazi abatinganyi yanze gushyigikira

Yanditswe: Thursday 19, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyisilamu wahisemo gukina umupira mu ikipe ya PSG,Idrissa Gana Gueye amereewe nabi kubera ibivugwa ko yanze gukina umukino w’iyi kipe na Montpellier kubera ko iyi kipe ye yari yambaye imyenda iriho amabara ashyigikira abatinganyi.
Intero (hashtag) #WeareallIdrissa, ’Twese turi Idrissa’, irimo gukoreshwa cyane ku isi mu gushyigikira umukinnyi Idrissa Gueye w’ikipe y’igihugu ya Sénégal n’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, mu gihe hari ubushyamirane ku bivugwa ko ibyo yakoze ari (...)

Sponsored Ad

Umuyisilamu wahisemo gukina umupira mu ikipe ya PSG,Idrissa Gana Gueye amereewe nabi kubera ibivugwa ko yanze gukina umukino w’iyi kipe na Montpellier kubera ko iyi kipe ye yari yambaye imyenda iriho amabara ashyigikira abatinganyi.

Intero (hashtag) #WeareallIdrissa, ’Twese turi Idrissa’, irimo gukoreshwa cyane ku isi mu gushyigikira umukinnyi Idrissa Gueye w’ikipe y’igihugu ya Sénégal n’ikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, mu gihe hari ubushyamirane ku bivugwa ko ibyo yakoze ari urwango ku batinganyi.

BBC Sport yumva ko iyo ntero yatewe nuko Gueye, w’imyaka 32, yanze gukinira PSG yambaye umupira uriho amabara yo gushyigikira abatinganyi.

Ku wa kabiri, amakipe yo mu Bufaransa yari yatumiwe mu kwizihiza umunsi w’itariki ya 17 y’ukwezi kwa gatanu, umunsi mpuzamahanga wo kwamagana urwango rugirirwa abatinganyi n’abafite imiterere yihariye ijyanye n’igitsina.

Bwinshi mu butumwa bwo kuri Twitter buvuga ku kwemera kwa kisilamu kwa Gueye,ko ariyo mpamvu yanze gushyigikira aba bantu.

Iriya ntero kandi irimo no gukoreshwa mu gukwirakwiza urwango ku batinganyi.

Benshi ku mbuga za internet barakajwe n’ibivugwa ko ari ibikorwa bya Gueye, bakavuga ko ari igitutsi kandi ko bigaragaza urwango ku batinganyi.

Ubutinganyi ntibwemewe n’amategeko muri Sénégal, ndetse buhanishwa igifungo kigera ku myaka itanu.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa (FFF) bivugwa ko ryandikiye Gueye ngo asobanure impamvu atitabiriye umukino wa PSG wo ku wa gatandatu wayihuje na Montpellier, nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP.

FFF irashaka ko asaba imbabazi, cyangwa akavuga ko ibihuha ku mpamvu atakinnye uwo mukino nta shingiro bifite.

Bivugwa ko iyo baruwa yongeraho ko niba yanze gukina yaba "ashyigikiye imyitwarire y’ivangura".

Hagati aho, PSG yavuze ko "itewe ishema cyane" no kwambara imipira y’amabara ashyigikira abatinganyi.

Mbere, umutoza wa PSG Mauricio Pochettino yavuze ko Gueye wenyine ari we utarakinnye uwo mukino "ku mpamvu bwite" ze.

Abakinnyi barimo Kouyate na Sarr bakina mu Bwongereza hari amakuru avuga ko nabo bamerewe nabi ndetse bari gusabwa ibisobanuro kubera ko bashyigikiye iki cyemezo cya mugenzi wabo bakinana muri Senegal.

Idini ya Isilamu ntishyigikira ubutinganyi ndetse mu bihugu bibamo amategeko akarishye ya Sharia bicishwa amabuye.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa