IFOTO Y’UMUNSI: Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe akayobora Sena nawe yagiye muri Tour du Rwanda 2021
Yanditswe: Monday 03, May 2021
Makuza Bernard wabaye Minisitiri w’Intebe ndetse na Perezida wa Sena akomeje kugaragaza urukundo akunda imikino kuko uyu munsi yashyigikiye umukino wo gusiganwa ku magare aho yagaragaye aho etape ya Kigali-Huye yatangiriye ari kumwe n’abakinnyi barimo aba SACA yambaye imyenda ya siporo.
Abakinnyi 80 nibo bahatanye muri Tour du Rwanda 202,bakinnye agace ka kabiri kuri uyu wa mbere aho bahagurutse i Kigali berekeza i Huye,ku ntera y’ibilometero 120.5.
Bernard Makuza akunda kugaragara (…)

Bernard Makuza akunda kugaragara akina umupira w’amaguru aho bizwi ko ari umufana ukomeye wa Kiyovu Sports.
Nyuma yo kugera i Huye ahasorezwa agace ka kabiri k’iri rushanwa rizasozwa tariki ya 09 Gicurasi, abakinnyi baragaruka mu mujyi wa Kigali baharare, mu gitondo cya kare bazindukire i Nyanza, ahazatangirira agace ka gatatu ka Nyanza- Gicumbi ku ntera y’ibilometero 171,6,akaba ari nako gace karekare mu irushanwa ry’uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *