skol
fortebet

Ifoto ya Sadio Mané na Kwizera Olivier ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe: Wednesday 08, Jun 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu Amavubi inaniwe kwihagararaho mu masegonda ya nyuma y’umukino igatsindwa na Senegal igitego kimwe cyinjijwe na Sadio Mane kuri penaliti,mu mukino w’umunsi wa 2 wo mu itsinda L ryo gushaka itike yo kwerekeza muri #AFCON2023 benshi bakomeje kwibaza kubyo umukinnyi Sadio Mane yabwiye Oliver kwizera nyuma y’umukino .
Abakoresha urubuga rwa Twitter bakomeje kwibaza amagambo Rutahizamu wa Liverpool na Senegal yabwiye umuzamu wa Rayon sport.
Kwizera Oliver akomeje (...)

Kwizera Oliver akomeje kuzamura urwego rwe nyuma y’uko asubiye mu ikipe y’igihugu bimuha amahirwe y’uko yasubira gukina hanze.

Gutsinda kwa Senegal byatumye ihita igira amanota 6/6 muri iri tsinda rya 12 kuko umukino ubanza yari yawutsinze 3-1 Benin mu gihe Amavubi yanganyije na Mozambike mu mukino wa mbere.

Undi mukino wo muri iri tsinda uzahuza Bénin na Mozambique ku wa Gatatu, tariki ya 8 Kamena 2022.
U Rwanda rwujuje umukino wa 9 wikurikiranya rudatsinda mu gihe rwitegura gushaka uko rubona amanota 3 yarwo ya mbere kuri Benin.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi :

U Rwanda : Kwizera Olivier, Serumogo Ali, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Manzi Thierry, Bizimana Djihad, Muhire Kévin, Ruboneka Bosco, Rafael York na Meddie Kagere.

Sénégal : Mendy, Diallo, Koulibaly, Sabaly, Fode Ballo, Nampalys Mendy, PM Sarr, Gana Gueye, Ismaila Sarr, Habib Diallo na Sadio Mané.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa