skol
fortebet

Igihangange mu mukino wo gusiganwa ku magare cyifotoje cyambaye ubusa

Yanditswe: Wednesday 09, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umutaliyani wagacishijeho mu mukino wo gusiganwa ku magare Mario Cipollini yatunguye abakunzi b’umukino w’amagare ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto ari ku igare yambaye ubusa buri buri.
Nkuko bigaragara ku ifoto iki gihangange cyatwaye uduce (Etapes) tugera kuri 192 mu masiganwa akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi, cyashyize ku rubuga rwa Instagram uretse umutwe,ibiganza ndetse n’ibirenge ibindi bice byose biri hanze ibintu byatunguye abantu benshi ndetse bamwe (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi w’umutaliyani wagacishijeho mu mukino wo gusiganwa ku magare Mario Cipollini yatunguye abakunzi b’umukino w’amagare ubwo yashyiraga kuri Instagram ifoto ari ku igare yambaye ubusa buri buri.

Nkuko bigaragara ku ifoto iki gihangange cyatwaye uduce (Etapes) tugera kuri 192 mu masiganwa akomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare ku isi, cyashyize ku rubuga rwa Instagram uretse umutwe,ibiganza ndetse n’ibirenge ibindi bice byose biri hanze ibintu byatunguye abantu benshi ndetse bamwe bagiha urw’amenyo kubera iyo foto.

Cipollini w’imyaka 50 yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku magare kuva mu mwaka wa 1989 aza gusoza mu mwaka wa 2008 aho cayhise gitangira umushinga wo gucuruza amagare acyitirirwa.

Uyu mutaliyani waranzwe n’amahane ndetse no gukora ibidasanzwe mu mukino wo gusiganwa ku magare ndetse ukunda kuvuga ko ariwe mwami mu Butaliyani mu gusiganwa ku magare, yatwaye uduce 12 muri Tour de France,akora agahigo ko gutwara uduce 42 yihariye ubwe ndetse anegukana uduce 3 muri Vuelta a Espana.

Uretse mu marushanwa akomeye,Cipollini yatwaye shampiyona y’isi mu gusiganwa ku magare mu mwaka wa 2002 ndetse muri uyu mwaka atwara irushanwa rikomeye rya Milano San Remo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa