Igihugu cy’Afurika gishobora guhabwa amahirwe mu bizakira igikombe cy’Isi
Yanditswe: Tuesday 10, Dec 2024

Nyuma y’imyaka irenga 40 yo kugerageza ariko ntigire amahirwe, Maroc izakira Igikombe cy’Isi cya 2030 ku bufatanye na Espagne na Portugal.
FIFA irateganya kwemeza ku mugaragaro iyi mikoranire ku munsi w’ejo, aho kandi ibihugu bya Argentina, Uruguay, na Paraguay bizakira umukino umwe umwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 100 y’igikombe cya mbere cy’Isi cyabereye muri Amerika y’Amajyepfo.
Maroc izakira iki gikombe nyuma yo kugerageza inshuro eshanu zitagize amahirwe, zirimo no gutakaza uburenganzira bwo kwakira igikombe cya 2010, aho yari ihanganye na Afurika y’Epfo. Ubu, ubuyobozi bwa Maroc bwerekanye ko iki gikorwa ari amahirwe yo guteza imbere ubukungu, guhanga imirimo, no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo.
Leta yagaragaje gahunda zo kuvugurura ibikorwaremezo mu mijyi itandatu izakira irushanwa: Rabat, Casablanca, Tangier, Marrakesh, Fes, na Agadir. Harategurwa kandi stade nshya ya miliyoni 480 z’amayero hafi ya Casablanca, izakira umukino wa nyuma.
Fouzi Lekjaa, umuyobozi wa Komite ya Maroc y’igikombe cy’Isi cya 2030, yavuze ko ibi bizasiga umurage w’iterambere ku gihugu. Yagaragaje kandi ko igikorwa kizazamura icyizere mpuzamahanga ku buryo Maroc izajya ifatwa nk’igihugu gifite ubushobozi bwo kwakira ibikorwa biremereye.
Igikombe cy’Isi kizafasha Maroc gukomeza gukoresha umupira w’amaguru mu guteza imbere umubano mpuzamahanga. Mu myaka yashize, iki gihugu cyakoresheje "dipolomasi y’umupira w’amaguru" mu gushimangira umubano n’ibindi bihugu bya Afurika, binyuze mu masezerano arenga 40 y’ubufatanye n’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika.
Nyuma y’amateka yakozwe n’ikipe y’igihugu ya Maroc mu gikombe cy’Isi cya 2022, aho yabaye iya mbere muri Afurika n’Abarabu kugera muri 1/2, iki gihugu cyahisemo gushora imari mu guteza imbere umupira imbere mu gihugu. Hubakwa ibigo bishya by’amahugurwa ku bufatanye na Sosiyete ya OCP kugira ngo hazamurwe impano nshya mu mupira w’amaguru.
Kwakira igikombe cy’Isi cya 2030 si intsinzi gusa ya Maroc ahubwo ni amahirwe yo kwerekana iterambere ryayo, kuzamura isura nziza ku rwego mpuzamahanga no gushimangira ko ishoboye kwitwara neza mu bikorwa bikomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *