skol
fortebet

Igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cyagombaga kuba mu mwaka utaha cyimuwe

Yanditswe: Sunday 03, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Igikombe cy’Africa cy’ibihugu cyagombaga kuba mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha muri Côte d’Ivoire cyimuwe gishyirwa mu kwa mbere muri 2024.
CAF Super League izatangira umwaka utaha mu kwa 8, ifite ingengo y’imali ya $100M. U wa mbere azatwara $10M.
Komite nyobozi ya CAF yemeje kandi ko Imikino ya nyuma CAF Champions League na Confederation Cup igiye kujya ikinwa ubanza n’uwo kwishyura.
African Super League izatangira muri Kanama 2023, uzatwara igikombe azajya ahabwa miliyoni 10 z’amadorali (...)

Sponsored Ad

Igikombe cy’Africa cy’ibihugu cyagombaga kuba mu kwezi kwa Kamena umwaka utaha muri Côte d’Ivoire cyimuwe gishyirwa mu kwa mbere muri 2024.

CAF Super League izatangira umwaka utaha mu kwa 8, ifite ingengo y’imali ya $100M. U wa mbere azatwara $10M.

Komite nyobozi ya CAF yemeje kandi ko Imikino ya nyuma CAF Champions League na Confederation Cup igiye kujya ikinwa ubanza n’uwo kwishyura.

African Super League izatangira muri Kanama 2023, uzatwara igikombe azajya ahabwa miliyoni 10 z’amadorali

Kuri iki cyumweru, Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (Caf), Patrice Motsepe, yatangaje ko igikombe cya Afurika gitaha kizakinirwa muri Cote d’Ivoire mu 2024, aho kuba muri 2023.

Iri rushanwa ryagombaga gukinwa muri Kamena-Nyakanga 2023, ariko kubera ko muri iki gihugu muri ayo mezi haba hari imvura nyinshi ryashyizwe mu kwezi kwa Mbere 2024.

Mu nama yabereye mu murwa mukuru wa Maroc, Rabat, Perezida Motsepe yagize ati: "Ntidushobora kwishyira mu kaga."

Mu gihe Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar kizaba mu Gushyingo-Ukuboza uyu mwaka, hafashwe icyemezo cyo gusubika imikino ya AFCON 2023 aho kuyizana imbere.

Bivuze ko Igikombe cy’Afurika cy’ibihugu kizaba muri Mutarama na Gashyantare ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’irushanwa ry’uyu mwaka ryabereye muri Kameruni.

Muri 2017, CAF yatangaje ko izimura imikino ya AFCON ikava muri Mutarama-Gashyantare ikajya muri Kamena-Nyakanga mu rwego rwo kwirinda amakimbirane akunze kugaragara hagati y’amakipe y’Ibihugu n’ayo mu Burayi yanga kurekura abakinnyi hagati muri shampiyona.

Motsepe yongeyeho ati: "Mutarama ntabwo ari igihe cyiza kubera amakipe yo mu Burayi, ariko ni yo mahitamo yonyine dufite."

Ku butegetsi bwa Issa Hayatou wahoze ari perezida wa CAF, wegujwe muri 2017, urwego ruyoboye umupira w’amaguru muri Afurika rwanze ko hahindurwa ko iyi mikino ikurwa mu kwezi kwa mbere ariko ibi nubwo nyuma byahinduwe ariko iki gikombe cyarananiranye mu mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa