skol
fortebet

Igikombe cy’amahoro: Umukino wari kuzahuza Rayon Sports na Musanze Fc wajemo imiduka zituguraye

Yanditswe: Friday 15, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukino uzahuza Rayon Sports na Musanze FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro wahinduriwe amasaha kubera abanyeshuri bazaba bakoresha sitade.

Sponsored Ad

Ku wa Gatatu tariki 20 Mata 2022 kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba ni bwo umukino uzahuza Rayon Sports na Musanze FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino uzebera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo ari na ho Rayon Sports isanzwe yakirira imikino yayo. Umukino ubanza wabereye i Musanze, Rayon Sports yanganyije ubusa ku busa na Musanze.

Uyu mukino wari uteganyijwe kuzaba kuwa 20 Mata ku isaha ya saa 15:00 PM ariko waje guhindurirwa isaha ushyirwa saa 18:00 pm. “Twagiranye ibiganiro n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA twumvikana ko uyu mukino washyirwa ku mugoroba kuko ku manywa sitade ya Nyamirambo izaba iri gukoresha mu gikorwa cyo gusubiza abanyeshuri ku mashuri.” Umuvugizi wa Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza aganira na InyaRwanda ku murongo wa telephone.

Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere kugomeza mu kindi cyiciro. Naho Musanze FC yo ikaba isabwa kunganya igitego kimwe kuri kimwe kuzamura igahita yikomereza.

Umukino wa Rayon Sports na Musanze FC wahinduriwe amasaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa