skol
fortebet

Igikombe cy’isi 2030 kizakirwa n’ibihugu 6 byo ku migabane itatu

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 04, Oct 2023

Igikombe cy'isi 2030 kizakirwa n'ibihugu 6 byo ku migabane itatu

Sponsored Ad

skol

Amakuru avugea kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Ukwakira nuko Igikombe cy’Isi cya 2030 kizakirwa n’ibihugu 6 byo ku migabane itatu.

Igihugu cya Maroc,Esipanye na Portugal bizakira igikombe cy’Isi 2030, hanyuma ibindi 3 byakire imikino ifungura.

Uruguay,Argentina na Paraguay zizakinira mu rugo,Imikino ya mbere y’amatsinda,mu kwizihiza Yubile y’imyaka 100,igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru kimaze gitangiye.

Muri rusange ibihugu bitandatu birimo Maroc, Portugal, Espagne, Uruguay, Argentina na Paraguay nibyo bizacyakira ndetse byose bikaba bizahabwa itike yo kuzakitabira. Ni ku nshuro ya kabiri kandi iri rushanwa rizaba ryitabiriwe n’ibihugu 48.

Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’iri shyirahamwe yateranye ku wa Gatatu, tariki 4 Ukwakira 2023 hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko uyu mwanzuro uzahabwa umugisha mbere gato y’inteko rusange ya FIFA ya 211 izabera i Bangkok mu mwaka utaha.

Biriya bihugu byo ku mugabane wa Amerika y’Amajyepfo byose bizakinira umukino umwe iwabo kubera iriya sabukuru.

Uruguay nk’igihugu cyakiriye iri rushanwa bwa mbere ikanatwara Igikombe muri1930,izakira umukino, Argentine icyo gihe yatsindiwe ku mukino wa nyuma na Paraguay ibarizwaho icyicaro cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ya Conmebol, bizakira iyi mikino.

Ni inshuro ya mbere Igikombe cy’Isi kizaba gikiniwe ku migabane itatu itandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa