Igikombe cy’isi mu mupira w’amaguru gishobora gutangira gukinwa nyuma y’imyaka 2
Yanditswe: Saturday 22, May 2021
Mu gihe byari bimenyerewe ko igikombe cy’isi gikinwa buri nyuma y’imyaka 4 ikindi kirangiye,FIFA yavuze ko ishyigikiye ko iki gikombe gikurura isi yose gishobora gukinwa nyuma y’imyaka 2.
Perezida wa Fifa,Gianni Infantino ashyigikiye bikomeye iki gitekerezo mu gihe abakuriye umupira w’amaguru I Burayi bo batabishaka.
Umushinga wo kwiga kuri iki gitekerezo cy ‘uko Igikombe cy’Isi cy’abagabo n’icy’abagore byajya biba buri myaka ibiri aho kuba buri myaka ine washyigikiwe cyane kuri uyu wa gatanu mu nama ya FIFA.
Iki gitekerezo cyazanwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Arabia Saoudite (SAFF), cyashyigikiwe mu Nteko Rusange ya 71 ya FIFA yabereye i Zurich ku wa Gatanu tariki ya 21 Gicurasi 2021.
Ibihugu 166 byashyigikiye iki gitekerezo, 22 biracyamagana naho 21 birifata. Pakistan na Chad ntibatoye kubera ko bahagaritswe na Fifa.
Perezida Infantino,yavuze ko hagiye gushakishwa uko imikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri iki gikombe yagabanuka kugira ngo kijye kiba mu myaka 2.
Yagize ati “Duhura n’imbogamizi ndetse n’ibibazo byinshi ku mubare w’imikino umukinnyi akwiriye gukina ku mwaka.Tuba dushaka myinshi cyangwa mike?igifite akamaro cyane n’imikino?.
Ingengabihe y’imikino mpuzamahanga irakurikizwa hose ku isi kandi igendera ku bihe isi igezemo.Tugomba kureba ku mikino yose niyo gushaka itike.”
Igikombe cy’Isi cy’abagabo gisanzwe gitegurwa buri myaka ine kuva mu 1930 ubwo cyakinwaga bwa mbere, uretse mu 1942 na 1946 aho kitabaye kubera Intambara ya Kabiri y’Isi.
Ni ko bimeze kandi no ku irushanwa ry’abagore, na ryo riba buri myaka ine kuva ritangijwe mu 1991.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *