skol
fortebet

Igisimba kimeze nk’ingona cyarogoye imyitozo y’ikipe yiteguraga CONCACAF Champions League

Yanditswe: Wednesday 28, Apr 2021

Sponsored Ad

Ikipe ya Toronto FC yo muri Canada yahagaritse imyitozo bitunguranye mu ijoro ryo kuwa mbere,kubera ko igisimba gisa n’ingona [alligator] cyinjiye mu kibuga bariho.

Sponsored Ad

Abakinnyi b’iyi kipe barimo kwitegura umukino wa Cruz Azul yo muri Mexico ariko iyi myitozo ntiyagenze neza kubera iki kinyamaswa.

Iyi kipe yo muri Canada kimwe n’iyo muri NBA yitwa Toronto Raptors,ziri gukinira muri Amerika muri Florida kubera icyorezo cya Covid-19.

Aba bakinnyi bahisemo gusubika iyi myitozo kubera iyi alligator nini cyane yinjiye mu kibuga.

Florida izwiho kubamo izi alligator kuko no ku bibuga bimwe bya Golf bikunze kwinjirwamo n’ibi binyamaswa.

Ikipe ya Toronto FC ikinamo abarimo uwahoze akinira Hull City na Sunderland witwa Jozy Altidore.

Umutoza wa Toronto witwa Chris Armas yagize ati “Icyo nababwira nuko hari alligator nini cyane.Abakinnyi bahise bayisanga ariko njye nahunze.Twavuganye kutagira ubwoba ndetse no kugira imbaraga muri uwo mwanya.Byari byiza ku basore kwegera iyo nyamaswa.”

Mu ijoro ryakeye iyi kipe ya Toronto FC yatsinzwe na Cruz Azul ibitego 3-1 mu mikino ya CONCACAF Champions League.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa