skol
fortebet

Igisobanuro cy’ izina ’CRISTIANO’

Yanditswe: Monday 02, Jan 2017

Sponsored Ad

Izina "Cristiano", ni izina riri kuvugwa cyane muri ruhago y’isi muri iyi minsi, ni iry’umunya Portugal ukinira Real Madrid, Cristiano Ronaldo wabiciye bigacika.
Gusa siwe wenyine uryitwa ku isi.Iyo urivuze muri ino minsi abenshi bahita bumva uyu musore w’umunya Portugal.
’Cristiano’ ubundi rifite inkomoko mu Butaliyani, rikaba ari izina ry’umuhungu.Riri mu rurimi rw’ikilatini, rikaba risobanura ’umuntu ukurikira Kristu. ’
Nk’uko urubuga rusesengura iby’amazina rubivuga, Name Meaning, ruvuga ko (...)

Sponsored Ad

Izina "Cristiano", ni izina riri kuvugwa cyane muri ruhago y’isi muri iyi minsi, ni iry’umunya Portugal ukinira Real Madrid, Cristiano Ronaldo wabiciye bigacika.

Gusa siwe wenyine uryitwa ku isi.Iyo urivuze muri ino minsi abenshi bahita bumva uyu musore w’umunya Portugal.

’Cristiano’ ubundi rifite inkomoko mu Butaliyani, rikaba ari izina ry’umuhungu.Riri mu rurimi rw’ikilatini, rikaba risobanura ’umuntu ukurikira Kristu. ’

Nk’uko urubuga rusesengura iby’amazina rubivuga, Name Meaning, ruvuga ko iri zina rya Cristiano ryakwiriye ku isi yose mu bihugu bitandukanye, gusa rikaba ari umwihariko w’ibihugu bikoresha igitaliyani n’igiporutigali, nk’uko ariho rifite inkomoko.

Ubundi ngo abantu bitwa ba Cristiano uzasanga bakunda gusenga cyane, bubaha buri wese kandi ntibemere kuba bagira icyo bahomba igihe cyose bari mu kazi, ikindi kintu ngo gikunze kuranga abantu bitwa ba Cristiano ni uguhubuka.

Ikintu ngo ugomba kumenya mbere yo kwita umwana wawe Cristiano ni uko icya mbere ari izina ry’abahungu, ikindi ukaba uzi neza ko risobanura ’umuntu ukurikira Kristu’, kandi burya ngo izina ni impano ya mbere uba uhaye umwana wawe, akenshi hari igihe wita umwana izina rikamukurikirana.

Mwabyumvise rero niba hari abemera Ryangombe ntago mwemerewe kwita abana banyu Cristiano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa